Ibi byavunzwe tariki ya 3 Ugushyingo 2016 na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu(CNDP), Karemera Pierre , mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.
Iki cyumweru cyatangirijwe mu kigo cy’abana bafite ubumuga (centre inshuti zacu)kiri mu Murenge wa Gahanga ,Akarere ka Kicukiro, ahakozwe umuganda hanatangwa bakanatangwa imfashanyo zirimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.
Bamwe mu bafite ubumuga
Visi Perezida wa Komisiyo y’Ybyrengazira bwa muntu, Karemera Pierre, agira ati, “ Ni inshingano zacu gukorera ubuvugizi abafite ubumuga. Icyo twiteguye gukora ni nk’icyo dusanzwe dukora , turabashinzwe muri rusange icyo dusabwa ni ubuvugizi,tuzajya mu nzego za Leta tubakorere ubuvugizi ,mwabonyeko ikigo ari gito hari abo batemerera kwakira Igisabwa ni uko ikigo cyakongerwa ndetse bakabashakira ubushobozi.”
Akomeza avuga ha umwarimu umwe, ariko nibura hakenewe n’abandi nka batatu mu bijyanye no ku mugorora ingingo( physiotherapy kandi b’inzobere.
Soeur Nyirandayizeye Emertha, ni umuyobozi wa Centre Inshuti zacu (Gahanga), agira ati, “ Iki ni ikigo cy’abana bafite ubumuga bunyuranye ,cyashinzwe tariki ya 17 Gicurasi 2000, ubu dufite abana 38 bafite cyane cyane uburwayi bwo mu mutwe,muri bo 5 bafite ikibazo cy’ingingo .”
Abafite ubumuga bakoze umuganda
Agaragaza ko inzitizi bafite ahanini ari ukutagira uruzitiro bityo bakaba bafite impungenge z’abana barererwa muri icyi kigo bafite ubumuga,bashobora gusohoka bagakora impanuka, agashima Guverinoma y’u Rwanda yakoze ubuvugizi ku bafite ubumuga.
Karemera Pierre , Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburanganzira bwa muntu, avuga ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi bakwiye kubahwa,ntibahabwe akato , kutavangurwa mu bandi, gufatwa neza, kuvuzwa no kwiga n’ibindi.
Carine Kayitesi


