Amakuru

Bibukijwe umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya ruswa

Mu kiganiro cyahuje urwego rw’umuvunyi n’itangazamakuru abanyamakuru bibikijwe  umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya rushwa bicishijwe mu mwuga bakora.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane,  Musangabatware Clément yagarutse ku kuba itangazamakuru naryo ritari miseke igoroye kuko naryo harangwamo ruswa.

 

U

Musangabatware Clément, Umuvunyi wungirije na Mbungiramihigo Peacemaker (MHC)

Agira ati, “  itangazamakuru riri ku isonga mu bigo birimo ruswa ikiri hejuru kuko  raporo iherutse gukorwa n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa yavugaga ko abatese ruswa y’amafaranga n’itangazamakuru ari 70,8% naho  ruswa ishingiye ku gitsina iri kukigereranyo cya 8% naho abasaba impano akaba ari 8,2%.”

Akomeza agaragaza  uruhare rw’ibitangazamakuru mu kwaka ruswa,agaragaza ko ibisohora impapuro  biri ku kigereranyo cya 49% baka ruswa, Radio ziri ku kigereranyo cya 42% naho televiziyo ndetse n’ibyandikira kuri interineti bikiri ku kigereranyo cyo hasi mu kwaka ruswa .

Abanyamakuru bibukijwe ko  ingaruka ziterwa na ruswa itangirwa mu itangazamakuru harimo nko kudindiza iterambere ry’igihugu, gutara no gutangaza inkuru zidafite ireme n’ibindi

Nubwo umubare munini w’abanyamakuru batemeranyijwe n’umuvunyi wungirije kuri ruswa igaragara mu bitangazamakuru,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru,( Media High Council), Mbungeramihigo Peacemaker , avuga ko  hari bamwe mu banyamakuru barenga ku nshingano zabo maze bagakora ibihabanye n’amahame ngengamyitwarire y’itangazamakuru.

Mu kungurana ibitekerezo, abanyamakuru   bagaragaje ko raporo zakozwe ku itangazamakuru kuri ruswa zagaragayemo gukabya, aho bavuga ko n’ubwo ruswa itabura bitavuze  ko itangazamakuru ryaza mu bigo biri imbere mu kumungwa na ruswa.

Abanyamakuru bitabiriye  iki kiganiro,  basaba  urwego rw’umuvunyi  gukorana  n’itangazamakuru gutyo bakagirana  imikoranire  ya hafi bagafatanya kurwanya rwanya ruswa.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM