Mu kiganiro cyahuje urwego rw’umuvunyi n’itangazamakuru abanyamakuru bibikijwe umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya rushwa bicishijwe mu mwuga bakora.
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Musangabatware Clément yagarutse ku kuba itangazamakuru naryo ritari miseke igoroye kuko naryo harangwamo ruswa.
Agira ati, “ itangazamakuru riri ku isonga mu bigo birimo ruswa ikiri hejuru kuko raporo iherutse gukorwa n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa yavugaga ko abatese ruswa y’amafaranga n’itangazamakuru ari 70,8% naho ruswa ishingiye ku gitsina iri kukigereranyo cya 8% naho abasaba impano akaba ari 8,2%.”
Akomeza agaragaza uruhare rw’ibitangazamakuru mu kwaka ruswa,agaragaza ko ibisohora impapuro biri ku kigereranyo cya 49% baka ruswa, Radio ziri ku kigereranyo cya 42% naho televiziyo ndetse n’ibyandikira kuri interineti bikiri ku kigereranyo cyo hasi mu kwaka ruswa .
Abanyamakuru bibukijwe ko ingaruka ziterwa na ruswa itangirwa mu itangazamakuru harimo nko kudindiza iterambere ry’igihugu, gutara no gutangaza inkuru zidafite ireme n’ibindi
Nubwo umubare munini w’abanyamakuru batemeranyijwe n’umuvunyi wungirije kuri ruswa igaragara mu bitangazamakuru,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru,( Media High Council), Mbungeramihigo Peacemaker , avuga ko hari bamwe mu banyamakuru barenga ku nshingano zabo maze bagakora ibihabanye n’amahame ngengamyitwarire y’itangazamakuru.
Mu kungurana ibitekerezo, abanyamakuru bagaragaje ko raporo zakozwe ku itangazamakuru kuri ruswa zagaragayemo gukabya, aho bavuga ko n’ubwo ruswa itabura bitavuze ko itangazamakuru ryaza mu bigo biri imbere mu kumungwa na ruswa.
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro, basaba urwego rw’umuvunyi gukorana n’itangazamakuru gutyo bakagirana imikoranire ya hafi bagafatanya kurwanya rwanya ruswa.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

