Amakuru

Nyamagabe : Biyujurije  ibiro bishya by’Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwujuje inyubako y’ibiro by’ako karere, ikazafasha mu mitangire myiza ya serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda,  yuzuye mu kwezi k’Ukuboza 2016 ikaba yatangiye no gukorerwamo ku buryo buri mukozi w’akarere afite ahantu hisanzuye azajya yakirira abaturage.

Mugisha Phillbert Mayor wa Nyamagabe

Agira ati, “Iyi nyubako igizwe n’ibyumba 55, izoroshya imitangire ya serivisi, nta muturage usiragiye kuko abakozi bo mu ishami rimwe bakorera mu cyumba kimwe bose, ibi bigatuma umuturage ubashaka ahita ababona kandi bari hamwe bakorana.Iyi nyubako izoroshya imicungire y’abakozi ikanabafashe  gukorera mu mucyo no kunoza serivisi zihabwa abaturage.”

Yongeraho ko bizanagira ingaruka mu gukurikirana abakozi kuko iyo  abakozi bari ahantu henshi hatandukanye, ku muyobozi bitaba  byoroshye mu kumenya niba abakozi bitabira akazi uko bikwiye.

Umwe mu baturage bo mu Kagali ka Gasaka, agira ati, “Iyo duhawe serivisi nziza kandi bitadusiragije biradushimisha  bigatuma turushaho gukunda ubuyobozi bwacu ,iyi nyubako ni  ikitegererezo kandi yerekana isura y’u Rwanda n’iterambere tugezeho.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamagabe,  bavuga ko bashimishijwe n’iyi nyubako kuko  bagiye gukorera heza kandi hisanzuye badatatanye kuko mbere bakoreraga ahatameze neza mu buryo butatanye, mbese utamenya uko ibintu bimeze .

Mugisha Phillbert   Mayor wa Nyamagabe

Mugisha Phillbert  Mayor wa Nyamagabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko abaturage baba bagomba guhabwa serivisi  nziza kandi akaba ari n’inshingano z’abakozi gutyo  iyi nzu ikazafasha mu kurushaho kubigenzura kuko utazajya yishimira serivisi azajya ahita abimenyesha.

Iyi nybako nshya y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe,   ifite amagorofa abiri  ikagira  Ifite ibyumba by’inama bibiri, icya nyobozi n’igisanzwe.

 

Kagaba Emmanuel

 

 

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM