Amakuru

ULK yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 13

Ni ku nshuro ya 13 Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) yongeye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije, barimo ibice bibiri aribyo abarangije icyiciro cya 3 (Masters) bangana na 271 n’abarangije icyiciro cya 2 (Undergraduate) bangana na 2715.

ulk-balinda-et-kalisa-mbanda

Muri abo bose abari n’abategarugori bagizemo umubare munini ujanishije, bakaba bangana na 67.3 ku ijana, naho basaza babo bakaba bari ku ijanisha rya 32.7 ku ijana, bose hamwe abahawe impamyabumenyi ni 2986.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2016. Mu ijambo ryuzuyemo impanuro rya Prof. Dr. Rwigamba Balinda, Perezida Fondateri wa ULK yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yababwiye ko mu byo bazakora byose, haba mu kwihangira umurimo cyangwa akazi bazahabwa bitewe n’ubushobozi bababonyemo bagomba kubiragiza Imana.

Kampani umuyobozi Mukuru wayo w’Ikirenga akaba ari Imana, wowe ukaba umukozi muri iyo Kampani, Balinda akomeza ijambo rye yavuze ko Leta ibazirikana yabashyiriyeho ibigo bitandukanye bizabafasha kubona imirimo no kuyihanga, harimo icyitwa Kora Wigire n’ibindi byinshi byashyizweho mu rwego rwo gushakira imirimo urubyiruko, Balinda yakomeje avuga ko muri gahunda zose mbere na mbere ugomba kwigirira icyizere, ukicisha bugufi, kandi ukamenya n’inshingano wahawe hano ku isi, ibyawe byose ukabishyira mu maboko y’Imana ikabiyobora.

Prof Rwigamba Balinda ageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Prof Rwigamba Balinda  ageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Ibyo byose bikagendana no kugira indangaciro z’ubupfura ziranga Umunyarwanda nyawe.

Prof. Dr. Rwigamba yakomeje ijambo rye, abwira abarangije ko bagiye ku isoko ry’umurimo ariko bagomba guhanga udushya, kugirango bemerwe ko ari abahanga koko, kuko bazanye udushya twerekana ko bazi icyo gukora.

Akarasisi k'abanyeshuri barangije mu ishami ry'Imari

Akarasisi k’abanyeshuri barangije mu ishami ry’Imari

Umuyobozi wa ULK (Rector), Bwana Sekibibi Ezechiel, yatangaje ko yishimiye umusaruro w’iri tangwa ry’impambabumenyi ku nshuro ya 13, ku byerekeye kwihangira umurimo, Sekibibi yavuze ko iyo babigisha bibategura kuzishangira umurimo, akomeza asobanura ko babaha ubushobozi bwo kubigeraho, Sekibibi yavuze kandi ko bose batabona imirimo muri Leta, cyangwa mu bigo bindi, bamwe bagomba kwihangira umurimo, kandi igihugu kibifitemo uruhare rugaragara, ikindi n’amarembo arafunguye bajya no mu bihugu bidukikije naho hari isoko ry’umurimo, bafite ubushobozi bwo kuba bakora aho ariho hose, Sekibibi ati “Icya mbere ni ukwikuramo ubwoba”, Sekibibi yavuze ko bajya no hanze mu marushanwa bakaba aba mbere ; ibyo byerekana ko bafite ubushobozi, Sekibibi yakomeje avuga ko ingero zindi zihari nuko abize muri ULK abenshi bihangiye umurimo kandi babayeho neza.

 

Prof Balinda Fondateri wa ULK ari kumwe n'abandi bayobozi ba ULK

Prof Balinda Fondateri wa ULK ari kumwe n’abandi bayobozi ba ULK

 

ulk-abayobozi

Abashyitsi baturutse mu mahanga bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi

Abashyitsi baturutse mu mahanga bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi

ulk-akarasisi-kuva-main-office

Umwezi.net

Uhagaze Alphonse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM