Imibare itangwa na Transparency International Rwanda (TI) yerekana ko abatanga amakuru kuri ruswa bagenda bagabanuka aho kwiyongera ngo ihashywe burundu.

Byagaragarijwe mu kiganiro kijyanye no gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, cyabaye tariki ya 9 Ukuboza 2016.
Muri iki kiganiro byagaragaye ko ruswa mu Rwanda igihari kandi n’uburyo (amayeri )yo kuyaka no kuyitanga agenda ahindagurika.
Cyanzayire Aloyisie, Umuvunyi mukuru, avuga ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage ngo bashyire ingufu mu gutanga amakuru kuri ruswa, kuko umubare w’abantu batanga amakuru kuri ruswa ukiri hasi cyane kuko ari 15% gusa, ikibabaje akaba aruko imibare igenda igabanuka buri mwaka aho kuzamuka.
Agira ati, “Hakenewe imbaraga za buri wese kugirango abatanga amakuru kuri ruswa biyongere bityo amakuru n’ibimenyetso biboneke, abakekwaho ruswa bakurikiranwe.”
Raporo ya ya Transparency Rwanda (TI) yerekana ko mu mwaka wa 2011, abatanga amakuru kuri ruswa bari 19 %, mu mwaka wa 2012 baba 17.4 %, muri 2013 baba 14.3 %, muri 2014 % baba 25%, muri 2015 baba 18.1% naho muri uyu mwaka wa 2016 ni 15.4%.
Agira ati “Abikorera bapiganirwa amasoko ya Leta bemeza ko mu masoko 10, umunani aba yaratanzweho ruswa. Iyo hagize ugira icyo avuga kuri iyo ruswa, abatanga amasoko bose baramukomanyiriza ngo agira akarimi kandi nta kimuvaho, bityo bagatinya gutanga amakuru.”

Hari abaka ruswa y’igitsina
Akomeza avuga ko hari n’abatinya gutanga amakuru kuri ruswa kuko kubona ibimenyetso bigorana cyane bagahitamo kubyihorera.
Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko mu mezi 12 ashize, mu Rwanda hatanzwe ruswa ingana na miliyari 35,5Frw, ikaba yaratanzwe n’abantu bagera kuri miliyoni n’igice.
Mu gutanga ibihembo ku turere twitwaye neza kurusha utundi mu kurwanya ruswa, Akarere ka Gisagara kaje imbere n’amanota 70%, Gasabo iba iya kabiri n’amanota 69.5%, Huye iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 69% naho Burera iza ku mwanya wa kane n’amanota 20%.
Umwezi.net


