Amakuru

MTN Foundation : Irakataje mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda yunganira Leta  

MTN Foundation ibinyujije mu ntumwa yayo Madamu Zulfat  Mukarubega yatanze amafaranga Miliyoni 50 mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage. Ibi bikaba ari intego yayo mu kunganira ibikorwa bya Leta mu kuzamura imibereho myiza yabo kuko n’inyungu babona aribo bayikesha bityo nk’iko umugani w’Abanyarwanda ubivuga neza ngo “AKEBO KAJYA IWA MUGARURA”

mtn-bose-hamwe-1

Zulfat yatangaje ko MTN Foundation, sosiyete y’itumanaho ikomeje kugeraho biba byaturutse mu bakiriya bayo aribo Baturarwanda bityo ko bagomba gusangira umusaruro n’inyungu bivuyemo ariyo  gahunda yabazinduye yo gutanga iyi mpano ya miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Ati “MTN ni abashoramari bakorera mu Rwanda, barunguka batekereje mu gufasha muri gahunda Leta iba ishaka gushyira mu bikorwa.” Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2018 nibura abaturarwanda 70% bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Izi miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo 25 zahawe Minisiteri y’Ibikorwa Remezo zizifasha mu kwegereza abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Bwana Musoni James yakira sheki

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Bwana Musoni James yakira sheki y’impano ya MTN FOUNDATION

Zulfat avuga ko aya mafaranga azatuma amashanyarazi agera ku baturage 200 bo mu karere ka Nyaruguru n’abandi 150 bo mu karere ka Gisagara.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni avuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa kuko kije cyunganira Leta muri gahunda ishyize imbere.

Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage

Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage

Avuga ko mu mwaka wa 2018 Imiryango hafi ibihumbi 600 izaba ikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, akavuga ko aya mafaranga yatanzwe na MTN Foundation azafasha Leta mu guhigura uyu muhigo mu buryo bwihuse.

Izindi miliyoni 25 zizifashishwa mu kugura mudasobwa 100 zizahabwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari.

Minisitiri Musoni avuga ko iyi nkunga na yo ari iyo kwishimira. Ati “ Inzego z’ibanze ni umusingi twese twubakiyeho kugira ngo dushobore kunoza imikorere, dutange sirivisi nziza ku baturage, duteze imbere iterambere dushaka, ibi byose rero kugira ngo byihute ni uko abayozi mu nzego z’ibanze boroherezwa mu buryo bakora akazi kabo.”

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Vincent Munyeshyaka avuga ko serivisi zegerejwe abaturage zigomba gutangirira ku rwego rw’akagari bityo ko izi nzego zikwiye koroherezwa mu mikorere.

Madamu Zulfat, kandi yavuze ko bitarangiriye hano mu minsi iri imbere azaza noneho ari muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ifasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, bishingiye kuboroza inka.

Umwezi.net

Uhagaze Alphonse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM