Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere AJPRODHO-JIJUKIRWA, wasoje gahunda y’iminsi 16 y’ubukangarambaga mu kurwanya ihohoterwsa rishingiye ku gitsina.
Muri iyi minsi 16 bamwe mu banyamuryango ba Ajprodho bunguranye ibitekerezo ku buryo bakomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina biyemeza gukomeza ku rirwanya kandi banabikangurira abanyarwanda bose mu gihugu.
Umunyamabanga Nshingabikorwa wa AJPRODO-JIJUKIRWA, Businge Antony, avuga ko biyemeje kurwanya burundu ihohotewa rishingiye ku gitsina bafatanuje n’abandi bafatanyabikorwa kuko nta muntu umwe wigira.
Agira ati, “dufatanya na Ministeri y’uburinganire n’iy’Ubutabera n’imiryango iharanira ubuenganzira bwa muntu nka HDI, Ihorere Munyarwanda , polisi n’abandi batandukanye, kugirango dufatire hamwe ingamba n’indi myanzuro mu kurwanya ihohoterwa. Turasaba inzego zishinzwe umutekano ko zashyiramo ingufu mu guhana abakora ibyaha by’ihohoterwa, gutyo hanakomeza gahunda zo kurandura ihohoterwa aho riva rikagera.
Akomeza avuga ko nubwo ihohoterwa hari aho ryiyongera, hari intambwe igenda iterwa mu kurirwanya ariko abarivuga atari benshi kubera ko hakiri imbogamizi z’umuco nyarwanda utuma abantu bavuga ko kubivuga ari ukwishyira hanze, ariko kubera ubukangurambaga Leta ikora , abantu bagenda batinyuka kurivuga. Ibyo bigatanga icyizere ko ubwo abantu bagenda batinyuka kubivuga, ari inzira nziza kuko inzego zose zahagurutse mu kurwanya icyo cyorezo gtishingiye ku ihohoterwa. Gutyo Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA ikaba izakomeza guharanira kurirwanya.
Kagaba Aflodis, Umuyobozi w’Umuryango HDI, avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari imbogamizi ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore n’umwana. Agira ati, abarikorewe baba batakaje agaciro k’ubumuntu, kuko babaho mu bwoba n’agahinda kandi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Agira ati, “ Hagomba imbaraga za buri wese mu kurirwanya niyo byaba umwanya muto wakoresha urirwanya, bifite akamaro kanini ku bagore n’abakobwa ndetse no ku muryango muri rusange. ”
Umuryango w’Abibumbye utangazako nibura, umugore umwe kuri batatu nibura akorerwa ihohoterwa mu buzima bwe; abahanga bakaba bemeza ko inyungu iri mu kwamagana ihohoterwa iruta kure ibikoreshwa mu kurirwanya.
Iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye kubahirizwa kuva ku itariki 25 Ugushyingo 2010, iyi gahunda ikaba ikomeje gukorwa hakazwa umurego mu bikorwa birirwanya ku isi.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net


