Kuruyu wa Kane taliki 15/12/2016 Abagore 7 bari bafungiye muri gereza y’abagore ya Nyamagabe bazira ibyaha byo gukuramo inda no kwihekura ; barekuwe kubera imbabazi za Nyakubahwa Prezida Paul Kagame naho abagera kuri 29 n’umugabo umwe bari bafungiwe ibyaha bitandukanye bafunguwe by’agateganyo.
Abo bagore bafunguwe bashimiye bikomeye imbabazi bahawe na Perezida wa Repuburika bemeza ko batazigera bazipfusha ubusa ko kandi bazaharanira kumuhesha ishema bibuka ineza abagiriye. Mukamana Therese avuga ko yari afungiye gukuramo inda akaba yari amaze imyaka ibiri asigaje indi ibiri agira ati” Umunbyeyi wanjye ni Kagame ntawundi nzamushyira imbere ababyeyi bazaza kumwanya wakabiri iteka “Akomeza avuga ko ubwo agize amahirwe yo gusohoka muri gereza ajyiye gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Abagore bari bafungiwe ibyaha bitandukanye
bafunguwe by’agateganyo n’imbabazi za
Perezida wa Repubulika
Naho Mukeshimana Marie Solange wari ufungiwe icyaha cyo kwihekura akaba yari amazemo imyaka ine n’igice yarakatiwe icumi we avuga ko yahaboneye ubumenyi bwishi agiye gusangiza abandi kandi yarabukuye muri gereza . Agira ati: “nize kudoda ; nize gufuma;nize kuboha imipira ubu ntabwo nakwicwa n’inzara,ngiye kugenda mbisangize n’abavandimwe ari ko nkomeza kugaragaza indangagaciro zikwiye Umunyarwanda nigishirijwe muri gereza”.
Ubuyobozi bwa gereza ubwo bwabafunguraga bwabashyikirije ibaruwa ibafungura ya Nyakubahwa Prezida wa Repeburika ikubiyemo impanuro zibashishikariza kwitwara neza hanze no kutazasubira mu byaha bakoze.Iyi baruwa ifatwa nka amasezerano bagiranye na Nyakubahwa Prezida wa Repuburika aba bagore bemeza ko ari igihango bagiranye batazatatira.
Bose aba bagore bahawe imbabazi uko ari 7 bahamyaga cyane ko bibatindiye igihe kikagera bakamutora ko bamukunda kandi ko yababereye umubyeyi bagahuriza kumusaba imbabazi z’ibyaha bari barakoze bamusezeranya ko batazongera.
N’akanyamuneza kenshi kuri ababa bagororwa basezera kuri bagenzi babo babanye muri gereza.
Kayitesi Carine

