Mukarere ka Gisagara umurenge wa Nyanza , mu Kagari ka Higiro, iterambere ry’umugore riri ku rugero rushimishije. Aho abagore bo muri uwo murenge biteje imbere nyuma yo kwibumbira mu mashyirahamwe, atandukanye arimo ay’ubudozi n’ububoshyi ndetse n’indi myuga itandukanye.
Renzaho Jean Damascene,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza yavuze ko ahanini,iterambere ry’umugore rishingiye ku buhinzi n’ubudozi muri rusange.Anatangaza ko abafite ubumuga b’abagore bibumbiye mu mashyirahamwe y’ubuhinzi bw’imyumbati mu kwiteza imbere.
Yagize ati:”Abagore bo mu muri uyu murenge bafite iterambere rishimishije,urugero nko kuba bashobora kwishyurira mituweli abagize imiryango yabo,kuriha amafaranga y’ishuli hamwe no kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya n’abagore b’abazunguzayi ubu bavuye mu muhanda, bakaba bafite aho gukorera.”
Musayidizi Peteronira,perezida wa koperative APROKONYA,ufite imyaka 53 y’amavuko yavuze ko baboha uduseke,bakora amasakoshi mu masaro,babohesha ubudodo imyambaro;ibyo byose n’ibindi bakoresha amaboko, bikabinjiriza amafaranga bakaguramo amatungo bakorozanya.
Akomeza atanga ubuhamya bwe muri iyi koperative agira ati :”Hari impinduka nini kuri buri munyamuryango.Nkanjye ntaraza muri iyi koperative,nari mfite ubukene.Ariko nyuma yo kwiga kuboha no kudoda imipira naje kwegera bagenzi banjye twibumbira muri koperative none ubu maze kwiteza imbere mu buryo bugaragara.Abana banjye bariga neza mbasha kwishyura amafaranga y ibikoresho bitangoye kandi no mu rugo ntunze urugo rwanjye nta mbogamizi.”
Usibye abagore badoda,hari n’abandi bibumbiye mu matsinda yo kugurizanya binyuze mu kagoroba k’ababyeyi biityo hakaboneka mutuweri , kwivuza ntibibe ikibazo ndetse n’akambaro k’abana no korora amatungo magufi. Si ukugurizanya gusa kuko aba bagore bafuma amashuka,bakayashakira isoko.
N’ubwo kwibumbira mu makoperative bimaze gufata intera ndende,ku bagore bo hirya no hino mu gihugu, nkuko leta ihora ibishishikariza abaturage mu kwiteza imbere aya mashyirahamwe yo muri uyu murenge wa Nyanza ashaka uburyo abanyamuryango babo biga indimi. Bashaka bamwe mu banyamuryango babo bazi indimi nk’igiswayire, igifaransa ndetse n’icyonereza bakaza bakabigisha mu rwego rwo kwitegura ubuhahirane n’amahanga mu gihe umusaruro wabo uzaba wagwiriye.
Carine KAYITESI

