Uncategorized

Gatsibo : Abaturage barizezwa ubufatanye buhoraho hakemurwa ibibazo bafite

Kazayire Judith, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Kazayire Judith yizeje abaturage b’akagari ka nyabikiri umurenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, ubufatanye bwo gukomeza kwegereza abaturage serivisi bahabwa ndetse anemeza ko azakomereza aho uwo yasimbuye ku mirimo mu iterambere y’umuturage.
Ibi yabivuze ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo akaganira n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo inama Njyanama y’Akarere,komite nyobozi y’Akarere,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’abakozi b’Akarere.

kazayire-est
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gsana Richard, yagaragarije umuyobozi w’intara y’iburasirazuba n’itsinda bari kumwe uko akarere ka Gatsibo gahagaze mu iterambere ry’abaturage binyuze mu mihigo aho Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 61 mu 2016-2017 aho mu bukungu bufite imihigo 30, imibereho myiza 21 n’imiyoborere myiza n’ubutabera bufite imihigo 10 kandi yose ikaba igeze heza.
Agira ati, « Akarere ka Gatsibo gafite ingo ibihumbi 96,327 zifite abaturage 433,020 bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi umusaruro babona ubatunga ndetse bagasagurira isoko. »
Nyuma yo kuganira n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi b’Akarere n’abakozi,Guverineri w’Intara y’iburasirazuba yasuye abaturage b’Akagari ka Nyabikiri, Umurenge wa kabarore aho bamugaragarije iterambere bamaze kugeraho ndetse banamugaragariza ibyifuzo n’ibibazo bafite kugirango iterambere ryabo rirusheho kuzamuka.Nyuma yo kwakira ibibazo bitandukanye bimwe bigakemukira aho ibindi bigahabwa umurongo, Guverineri w’intara y’iburasirazuba yijeje aba baturage ubuvugizi buhoraho kandi ababwira ko ibibazo bafite bizakemurwa vuba.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM