Amakuru

Barasabwa kubaha imbibi z’ibihugu byombi

Abanyarwanda n'abagande bari mu nama yiga kumipaka y'ibihugu byombi

Aba ni abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakangurirwa guhahirana banubaha imibibi z’ibihugu byombi.
Ibi babisabwe nyuma y’inama yateranye tariki ya 15 Ugushyingo 2016 yahuzaga abayobozi b’Igihugu cya Uganda batandukanye bayobora ibice ihuriyeho n’Akarere ka Nyagatare, abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi baratangaza ko imibanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi izakomeza kuba myiza iko bisanzwe ariko kandi bagakangurirwa kubaha imbibe zigabanya ibihugu byombi.

nyagatare

Ngoga Eugene, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibihugu byo muri Africa, akaba anakuriye Komisiyo yo gusibura ibimenyetso by’imbibi hagati y’Igihugu cy’u Rwanda na Uganda (Rwanda-Uganda Border Demarcation and Materialisation Commission), avuga ko avuga ko igikorwa cyo gusibura imbibi hagati y’ibihugu byombi ntaho gihuriye no gutandukanya abatuye ibyo bihugu ahubwo ari umwanzuro w’Inama y’Africa yunze Ubumwe (African Union) yo mu mwaka wa 2007 kandi ko kigamije gubungabunga umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, asobanura ko imibanire y’abatuye Akarere ka Nyagatare n’abatuye igihugu cya Uganda ari iyo kuva cyera ku buryo igeze aho ibyara ubuvandimwe ndetse imiryango y’imwe y’abagize ibihugu byombi ikaba ibana nk’abaturage b’Igihugu kimwe cyane ko ibihugu byombi bihurira mu muryango w’Ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba (EAC).
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Kabale (muri Uganda) gahana imbibi n’Akarere ka Nyagatare, Besijye Patrick, avuga ko imbibi hagati y’ibihugu byombi ari ibigaragarira amaso ariko abaturage b’ibyo bihugu ari abavandimwe kandi ko imibanire y’abaturage ba Uganda n’ab’u Rwanda idashobora guhungabanywa n’uko ibihugu byombi byagaragaje imbibi zibigabanya.
Akomeza avuga ko ashimira Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Kagame Paul, ku mubano mwiza uranga igihugu cy’u Rwanda na Uganda akanashimira Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuko abayobozi b’Ibihugu byombi barangwa n’ubucuti budasanzwe bikanabera urugero abaturage bayoboye.
Nyuma y’iki gikorwa cyo gusibura imbibi zigabanya Igihugu cya Uganda n’u Rwanda,ubusanzwe zari zihari arikohakaba hari ibice zitakigaragara, abaturage b’ibihugu byombi barakangurirwa kubaha izo mbibi kandi ntibazivogere, bakitwararika gusiga intera inga na metero eshanu (5m) kuri buri gihugu uturutse ku rubibi n’ubwo bitazababuza gukomeza guhahirana.
Igikorwa cyo gusibura imipaka y’ibihugu ni umwanzuro w’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe (African Union) yo mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gukumira amakimbirane yavuka hagati y’ibihugu ashingiye ku mbibi zabyo. U Rwanda na Uganda bigabanyijwe n’urubibi rw’ibirometero Magana abiri na mirongo itanu (250) uturutse Sabyinyo kugera Kagitumba mu bice byose ibi bihugu bihana imbibi.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM