Mu gihe akazi kabaye gake urubyiruko rukangurirwa gushaka ibisubizo bihangira imirimo abadafite igishoro bagakangurirwa kwegera ibigo bitanga imari harimo na BDF. Uganiriye na bamwe mu rubyiruko usanga intero ari ibyo gukora byarabuze, n’ibyo dukoze ntibyinjiza, akazi karabuze, imisoro tukayibura bityo n’amafaranga ngo yarabuze , ntibateze kurongora, n’ibindi…
Urubyiruko rutwara amagare twasanze mu Kagali ka Rwanza mu Murenge wa Save bazwi ku izina ry’abanyonzi, umwe yagize ati”Ibyo gukora byarabuze ubu se n’ubu bunyonzi nkora ugirango ndinjiza? Ni ukwanga kwicara. Dusoreshwa menshi, kandi twinjiza make ati ku munsi dukorera amafranga atarenze igihumbi tugatanga umusoro wa Magana atanu ku cyumeru, hakiyongeraho ibihumbi bine bya buri mwaka.
Bashimangiye ko ayo magare batwara nayo atari ayabo, baha bene yo amafaranga magana atandatu ya buri munsi.
Kanani Theogene agira ati “ese twazigama angahe, tugaha bene yo amafaranga angahe natwe tukarya angahe? Tukabaho, tukaziyubakira inzu, cyangwa tukazana abagore!Ahhaaaa izo ni inzozi kuri twe”.
Izi mpungenge urubyiruko rwo mu Rwanza rufite ruzihuriyeho nibyo mu kagali ka Higiro mu Murenge wa Nyanza, twasanze baremye isoko.
Na bo bavugako uburyo ibigega bitanga inguzanyo bisaba ingwate kandi batabnasha kuyibona kandi utayifite ntacyo bakumarira.
Uru rubyiruko rvuga ko kuri bo kurongora bakubaka ingo ari inzozi ko n’ugize ibyago agatera inda umukobwa abura icyo amutungisha bityo bakitwa ba bihemu mu miryango y’abo bateye inda.
Tuganira n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri uyu murenge wa Nyanza, yatangaje ko abasore n’inkumi bakwiye bibumbira mu mashyirahamwe kugirango bafashwe mu rwego rw’inguzanyo muri BDF, yaciye umugani agira ati abishyize hamwe Imana irabasanga. Agaragaza ko gahunda bafite ari iyo kubumbira uru rubyiruko, mu mashyirahamwe bakabafasha gukora cyane mu rwego rwo kubitaho no kubafasha kwiteza imbere.
Carine Kayitesi

