Amakuru

Huye: Mu mirenge imwe n’imwe ubwishyu bwa mituweli bwarenze 79 %

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buvuga ko ubwitabire bwa mituweli bumaze kugera kuri79 %  kandi ubukangurambaga bukaba bugikomeje ku buryo bwifuza ko bizagera ku kigerocya 100 % mu  mpera z’uyu mwaka wa 2016.

Imirenge itari mike  yo mu karere ka Huye imaze kurenza 80% ku bishyuye mituweli, nyuma y’uko  Akarere kagiye kwigira ku tundi turere tugejeje hafi 100 ku 100.

th

Mu mwaka wa 2013, Akarere ka Karongi kahigaga utundi mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza aho abagatuye bamaze imyaka itanu baza imbere, ndetse bayishyuye no ku kigero cya 100%.

Icyo gihe Akarere ka Huye kafashe iya mbere kerekeza i Karongi , kwiga uburyo bukoreshwa muri ako karere bwanatanze umusaruro muri ako karere.

Umurenge wa Tumba uvuga ko  umaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya  75% ibimina  bikaba ari  inzira yakoreshejwe mu kugera kuri icyo kigero.

Yagize ati “Umwaka ushize twakoze urugendo shuri mu karere ka Karongi, tureba uburyo bwifashishwa muri ako karere, tubushyira mu bikorwa, byanatanze umusaruro ku buryo ubu abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bamaze gusaga 75 %.”

Abatuye uwo murenge bishyura kuva ku mafaranga 200 kugera ku bihumbi 10, amafaranga batanga buri cyumweru, bakizigamira, nyuma bakazagabana inyungu y’ayo mafaranga.

Icyo gihe ngo bareba ko bageze ku cyo bita kurasa intego, buri muryango ukiyishyurira mituweli, uretse ko banafasha umuryango kuwubwira amafaranga waajya wizigamira buri cyumweru kugira ngo azabashe kwiyishyurira ubwo bwisungane.

Kyiranga  Muzuka E., Umuyobozi w'Akarere ka Huye

Kyiranga Muzuka E., Umuyobozi w’Akarere ka Huye

Ku byerekeranye nn’icyifuzo cyo kurenga k’umubare w’abishyura ubwo bwisungane,  avuga ko byatewe n’uko hari abanyeshuri batabarurwa mu bagize uwo murenge, ndetse hakaba n’abanyonzi, abakarani n’abamotari ndetse n’abakozi bo mu rugo n’abandi nabo iyo bageze muri uwo murenge basabwa kwishyura cyangwa kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, kuko ntawemererwa kujya muri koperative atabufite.

Uretse uyu murenge w’umujyi, hari n’iyo mu cyaro irimo uwa Gishamvu iri mu ikennye cyane muri ako karere nawo wamaze kwishyura ubwo bwisungane hejuru y’ikigero cya 100%.

Muri uyu Murenge usanga ikimina kigizwe n’abantu basaga 30, bibumbiye mu itsinda, muri iyi minsi usanga abenshi bageze ku rwego rwo kwizigamira amafaranga 500, ayo mafaranga akaba anabafasha no mu kwiteza imbere mu bundi buryo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buvuga ko ubwitabire bwa mituweli bumaze kugera kuri79 %  kandi ubukangurambaga bukaba bugikomeje ku buryo bwifuza ko bizagera ku kigerocya 100 % mu  mpera z’uyu mwaka wa 2016.

Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ati, “Nubwo ubu buryo babwigiye mu karere ka Karongi, abishyuye ubwisungane baracyari ku kigero  cya 79%,  aho  mu  kigwi cy’ibimina abaturage bashishikajwe  no kugana Imirenge Sacco, ngo banatozwe umuco wo kuyitabira no gukoresha serivisi zayo mu kwiteza imbere.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM