Amakuru

RSSB : U Rwanda na Congo Brazavile basinye amasezerano yo korohereza abaturage babo kubona Pansiyo  

Ni kuri uyu wa gatatu, taliki ya 23/12/2016 ku gicamunsi muri Minisiteri y’Imali  n’igenamigambi niho habereye umuhango wo gushyira umukono hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Congo Brazaville  ku masezerano yemerera Abanyarwanda bakoze muri Congo Brazzaville kujya bafatira amafaranga ya Pansiyo muri  RSSB, nta yandi mananiza.

Minisitiri Gatete na Emile Ouosso wa Congo Brazza bahererekanya amasezerano bamaze gushyiraho umukono

Minisitiri Gatete Claver na Emile Ouosso wa Congo Brazza bahererekanya amasezerano bamaze gushyiraho umukono

Ku ruhande rwa RSSB, Jonathan Gatera umuyobozi Mukuru yatangaje  ko mu mibare yizewe bafite,  mu Rwanda habarurwa abantu 13 bahoze bakora muri Congo-Brazzaville bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba batuye mu Rwanda.

Bwana Jonathan Gatera -RSSB na Hon. Evariste Ondongo -CNSS basinya amasezerano y'imikoranire

Bwana Jonathan Gatera -RSSB na Hon. Evariste Ondongo          -CNSS basinya amasezerano y’imikoranire

Gatera ati “Aba bazahita bagira amahirwe yo gufatira ubwiteganyirize bwabo muri RSSB kandi barabutanze no muri Congo-Brazzaville“, Gatera yakomeje asobanura ko hari n’abandi bantu batanu bakoze muri Congo-Brazzaville kuri ubu bakomereje akazi mu Rwanda, Gatera yashimangiye  ko  nibagera mu kiruhuko cy’izabukuru bazafatira pansiyo muri RSSB ku bufatanye na  CNSS ya Congo-Brazzaville, kubera ihanahana ry’amadosiye y’abateganyirijwe hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi, niyo azagenderwaho kandi no ku bakozi bazakora muri kimwe muri ibyo bihugu mu minsi iri imbere, kuko ikigo cy’ubwiteganyirize cyo mu gihugu kimwe kizajya gihererekanya n’ikindi ubwo bwiteganyirize umukozi abufatire mu gihugu arimo nta nkomyi.

Congo-Brazzaville, nk’uko byatangajwe, nta mukozi waho uramenyekana waba warakoze mu Rwanda. akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, gusa ngo aba bakozi bashobora kuzagaragara nyuma y’aya masezerano na bo bakayabyaza umusaruro.

Mme Judith Uwizeye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yitabiriye umuhango

Mme Judith Uwizeye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yitabiriye umuhango

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi w’u Rwanda Ambasaderi Gatete Claver na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’ubwiteganyirize muri Congo-Brazzaville Emile Ouosso.

Uretse aba Baminisitiri, abayobozi b’ibigo by’ubwiteganyirize ku mpande zombi na bo basinyanye amasezerano y’imikoranire nk’ibigo birebwa n’ubwiteganyirize bw’abakozi by’umwihariko.

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, abashyitsi bo muri Congo-Brazzaville bahise bajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Gisozi.

U. Alphonse

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM