Muri uyu mwaka wa 2016 hatanzwe udukingirizo tugera muri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani n’umunani mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya SIDA.
Mu muhango wo kureba ibyakozwe muri uyu mwaka wa 2016 n’ibiteganyijwe muri 2017, Umuryango AHF wagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, tariki ya 23 Ukuboza 2016.
Hakizimana Etienne , Umuhuzabikorwa w’umuryango AHF, avuga ko umubare w’abanduye SIDA mu Rwanda wagabanutse bahereye ku mibare y’abantu bipimishije mu duce 20 tw’igihugu.
Dr Brenda Gateera, Umuyobozi muri AHF
Agira ati, “Umuryango Aids Health care Fondation (AHF) muri uyu mwaka wa 2016 watanze udukingirizo tugera kuri miliyoni irenga hirya no hino mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali, udukingirizo twashyizwe ahantu nko mu Migina, mu Giporoso,i Gikondo aho bakunze kwita muri Sodoma n’i Nyamirambo ahitwa kuri 40 aho hose bizwi ko hakunda kuba abagore n’abakobwa bicuruza (Indaya) ndetse no mu tubari tumwe na tumwe two muri Kigali twashyizwemo udukungirizo mu rwego rwo gufasha abantu bananirwa kwifata.”
Akomeza avuga ko muri 2015 abipimishije agakoko gatera SIDA bageraga mu bihumbi 215 naho kugeza mu Kuboza 2016 abipimishije bari ibihumbi Magana abiri na cumi na birindwi naho abanduye bagera ku bihumbi bitanu nk’uko ubushakashatsi bwa AHF bubigaragaza.
Yongeraho ko zimwe mu mpamvu zatumye umubare w’abanduye SIDA ugabanuka ni ubushake bwa politike, itangazamakuru no guhindura imyumvire.
Bimwe mu biteganywa muri 2017 harimo gukora ubukangurambaga mu cyaro kuko naho icyorezo cya SIDA kimaze kwibasira benshi.
Uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa bikangurira abaturage kwipimisha sida ku bushake no kuyirinda bigendanye no guhabwa udukingirizo
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

