Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Mbahafi rusasabwa kubyaza umusaruro w’akazi karwo bakemurirana ibibazo aho kurindira ko Ubuyobozi bwarwo buza kubibakemurira.
Mu biganiro yagiye agirana nabo mu bihe bitandukanye, Ndekezi Jean Pierre, Perezida wa Koperative Mbahafi, abasaba kutajya bihererana ibibazo ngo bategereze kuzabigeza ku buyobozi mu gihe byabagoye ahubwo ko bajya babigaragaza mu gihe bagihura nabyo kugira ngo bikemuke cyangwa bihabwe umurongo ku ikubitiro.
Ndekezi Jewan Pierre
Agira ati,”Ntabwo urubyiruko rukuze kandi rungana gutya bashobora kukurenganya kirazira. Mukwiye kujya mufatanya kwikemurira ibibazo ubwanyu kuko aribwo bikemurwa mu mucyo cyane ko mwese muba muziranye neza ntawatinyuka kubabeshya cyangwa kubabeshyera kandi muzi ukuri.” Niyo mpamvu musabwa kuzuza inshingano zanyu nk’abanyamuryango mugatanga umusanzu n’ibindi musabwa ku gihe gutyo bizatuma uburanganzira bwanyu bwubahirizwa mukore nta kibahutaje.
Akomeza avuga ko hakabaye hitabazwa ubuyobozi ku kibazo cyananiranye cyangwa se gisaba ubushobozi buhambaye ariko ntibibe bya bindi byo kutemera uburyo ikibazo gikemuwe kandi hubarijwe amategeko.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima , busaba urubyiruko rwubibumbiye muri koperative Mbahafi gukorana icyizere rugamije gutera intambwe bajya imbere, bukabashishkariza kwigirira icyizere muri gahunda bakora.
Ubu buyobozi bugira inama urubyiruko cyane cyane urwishyize hamwe kugira intumbero ifatika bakagira gahunda imwe kuko batatera imbere badashyize hamwe.
Bamwe mu bamotari bibumbiye muri Mbahafi, bavuga ko ko iki kintu bagitangiye ndetse cyatangiye no gutanga umusaruro ariko bakagaragaza ko hari abumva bahora basiragira nyamara bigaragara ko baburana amahata.
Sezirahiga Vital, umaze iyaka 3 ari motari muri iyi koperative, agira ati,”Ubusanzwe dukorana neza n’ubuyobozi bwacu kandi turabwishimira, nta nta kibazo na kimwe bihererana ahubwo baduha gahunda yo kugikemuraba agendeye ku gihe na gahunda mwahanye.”
Yemeza ko uretse kuba gukemurira ibibazo mu nteko rusange bituma nta muyobozi wibeshya ngo afate imyanzuro ahubutse binarinda abanyamuryango akarengane kuko ibibazo bishyirwa ku mugaragaro.
Uni munyamuryango witwa Arianne, akaba anakorera iyi koperative, avuga gahunda yo kuganira n’ubuyobozi bwabo imaze agutanga umusaruro, kuko umunyamuryango agaragaza ikibazo cye ndetse akanahabwa umwanzuro wacyo.
Agira ati, “Umusaruro unagaragara mu bibazo abamotari babaza iyo bahuye n’ingorane mu mu muhanda bari mu kazi kuko bibonerwa ibisubizo bidatinze byaba ngombwa bikazagezwa ku nama rusange.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima , busaba urubyiruko rwubibumbiye muri koperative Mbahafi gukorana icyizere rugamije gutera intambwe bajya imbere, bukabashishkariza kwigirira icyizere muri gahunda bakora.
Ubu buyobozi bugira inama urubyiruko cyane cyane urwishyize hamwe kugira intumbero ifatika bakagira gahunda imwe kuko batatera imbere badashyize hamwe.
Perezida wa Koperative Mbahafi, Ndekezi Jean Pierre, anenga bamwe mu banyamuryango batuzuza inshingano zabo, akabasaba kwikubita agashyi bagahindura imyumvire, buri wese akuzuza ibyo asabwa kuko imizamukire ya koperative ishingiye kuri bose bafatanye urunana. Ndifuriza abanyamuryango bacu Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2017, mbasaba gukomeza kunoza imikorere yabo kugirango koperative irusheho gutera imbere. Muri uyu mwaka tuzarushaho gukorana murava n’ingufu kuko byagaragaye ko ariyo nzira yihutisha iterambere muri rusange.
Agira ati, “Mbere igihombo ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, cyaterwaga no gufatwa na polisi bagacibwa amande kenshi bitewe no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza yo gukoresha umuhanda uko bikwiye , ubu twahuguye abanyamuryango bacu, buri wese azi uko agomba kwitwara mu muhanda gutyo bigahesha agaciro koperative kuko byadufashije kugaragaza ishusho y’inyungu abanyamuryango bashobora gukura muri koperative no kwikemurira ibibazo bitandukanye.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

