Uruganda rwa Kitabi, ruherereye mu murenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe, abaturage baturanye narwo bavuga ko byatumye bahora bakora ku ifaranga.
Abaturage bagera ku bihumbi 2000 bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, baba abafite imirima y’icyayi baba n’abagisoroma n’abaza gukora indi mirimo itandukanye, bahamya ko guturana n’uruganda byabahaye amahirwe yo kwegera ifaranga kuko imirimo yo mu ruganda no mu cyayi kenshi ihoraho kandi ikabaha ifaranga.
Umuturage wo ku Kitabi akaba n’umukozi w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, Nsabimana Claver, avuga ko kuba aturiye uruganda akaba n’umukozi warwo abyishimira. Agira ati, “mpembwa amafaranga 1200 mu ruganda, bimfasha kugira bimwe mu bibazo nkemura, kubera ko nkora akazi ni byiza, nditunze hamwe n’umuryango wanjye”.
Ukamana Dorothee, ni umuturage mu kagari ka Mujuga, umudugudu w’uwinka, umurenge wa Kitabi, Avuga ko akora mu ruganda nk’umusoromyi w’icyayi aho ikiro kimwe gisoromwe gihemberwa amafaranga 30 y’u Rwanda kandi ko abasha gusoroma ibiro biri hagati ya 30 na 50 k’umunsi.
Agira ati, ” kubera ko mu rugo nkora jyenyine kandi ngahembwa nta yindi mirima mirima dufite yo guhinga, tubona uburyo bwo kwibeshaho bivuye ku ifaranga dukura hano, iyo tutarahembwa dufite Koperative yashyizeho uburyo badukopa ibyo dukeneye mu gihe amafaranga ataraza ibindi dushaka agashyirahamwe tujyamo umuntu akajya akuramo akenda yambara”.
Abaturage benshi baturiye uru ruganda ndetse barukoramo, bahamya ko rubafitiye akamaro kuko babasha kwikenura mubyo bakeneye byaba ibijyanye n’ubukungu ndetse n’ibirebana n’ubuzima rusanjye babamo. Nta muturage ugira ikibazo cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ntawe uburara cyangwa ngo abure icyo kurya kandi akora.
Ikibazo abenshi muri aba baturage bahurizaho ni uko babona bakwiye kwongezwa amafaranga bakorera kuko ngo ayo bahembwa babona ari make. Baba abasoroma aho ikiro bahabwa amafaranga 30 baba n’abakozi bwite b’uruganda, baba ndetse n’abahinzi bifitiye imirima y’icyayi kuko nabo bahabwa amafaranga hagati 150 na 250 ku kiro bagemuye k’uruganda bitewe n’uko igiciro cy’icyayi gihagaze, bose intero ni imwe yo gusaba kwongezwa ifaranga.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

