Amakuru

Huye : Komite nyobozi zibukijwe inshingano zo kubungabunga umutekano

Ubwo yatangaga ikiganiro ku nshingano za Komite Nyobozi y’umudugudu, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasobanuye ko inshingano ya mbere y’ushinzwe umutekano mu mudugudu ari ukubungabunga no gukurikirana ko umutekano w’abantu n’ibintu udahungabana.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga  Muzuka Eugene yasobanuye ko abashinzwe umutekano mu mudugudu bafite insshingano yo guharananira yo guharanira umutekano usesuye w’abantu n’ibyabo mu midugudu bashinzwe.

muzuka

Kayiranga Muzuka E. Meya w’Akarere ka Huye

Ni mu kiganiro ku nshingano za Komite nyobozi y’umudugudu cyatanzwe n’umuyobozi w’Akarere  ka Huye, ubwo yatangizaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko umutekano w’abaturage b’igihugu ufitwe mbere na mbere mu nshingano na buri wese ku giti cye nk’umunyarwanda, binyuze ko buri wese  akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, ndetse no gutangira amakuru ku gihe.

Ariko   yagaragaje ko abayobozi bashinzwe umutekano mu mudugudu inshingano yabo ya mbere ari uguharanira umutekano w’abanturage bari mu mudugudu ndetse n’ibyabo. Si ibyo  kuko banafite n’izindi nshingano zose ziganisha ku iterambere ry’umudugudu n’igihugu muri rusange.

Agira ati, “Ushinzwe umutekano mu mudugudu byasobanuwe ko afite inshingano zo kubungabunga no gukurikirana ko umutekano w’abantu n’bintu udahungabana;gukangurira abaturage kwitabira amarondo, gukurikirana ko ibyemezo by’umutekano biturutse mu nzego zisumbuye byubahirizwa”.

Ushinzwe umutekano mu mudugudu ngo afite inshingano kandi zo gushishikariza abaturage gutabarana no kwicungira umutekano; kumenyeshwa no kwandika mu ikayi abashyitsi baraye mu Mudugudu; gukora ibindi yasabwa n’inzego zimukuriye bijyanye n’inshingano ye;gusimbura Umukuru w’Umudugudu iyo adahari no gutanga raporo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Akagari binyujijwe  ku Mukuru w’Umudugudu.

Akomeza avuga ko bazakomez kwihatira kuzishyira mu bikorwa, kugira ngo Umutekano w’abanyarwanda ukomeze ube mwiza. Umuyobozi w’Akarere yabasabye gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo kwimakaza ubufatanye nk’ingingi y’iterambere.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM