Amakuru

Umuyobozi mwiza ni ufasha abaturage gutera imbere

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’abagize komite nyobozi z’imidugudu,Inama Njyanama z’utugari n’imirenge,  umuyobozi w’Akarere, Mupenzi Georges , yibukije aba bayobozi ko ari bo shingiro ry’ubuyobozi kandi ko bafite inshingano zo guteza imbere abaturage bahagarariye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Geprges,  Akangurira aba bayobozi bari mu itorero ko bafite ubushobozi bavana ku baturage babatoye kandi ko bakwiye gukoresha ubwo buyoshobozi bashaka ibisubizo byateza imbere abaturage kuko ari na bo bayobozi b’ibanze.

rurenge

Abaturage ba Rurenge

Yongeraho  ko iterambere twifuza tuzarigeraho ariko ko bisaba gukora cyane kandi neza kuko’ mu rugamba rw’iterambere nta muntu numwe dusigira’.

Ati, “ hari ibigisaba gukorana kw’inzego zitandukanye kugira ngo duhashye icyasubiza abaturage mu iterambere  nk’ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubucuruzi butemewe ndetse n’amakimbirane mu miryango kuko ari inzitizi z’iterambere kandi tugomba kubigeraho.”

Kamatari  Vital ni umuyobozi w’Umudugudu wa Rurenge ho mu kagari ka Rurenge, mu murenge wa Rukomo, avuga ko iri torero ari ingirakamaro kuko inyigisho bazahakura zizabafasha kubahiriza inshingano zabo bityo na bamwe muri bagenzi be batakoraga neza bakisubiraho.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yagarutse ku masezerano aba bayobozi bajya bashyigikira kandi atari mu nyungu z’abaturage, ibizwi nko “kotsa imyaka” aho abaturage bagurizwa amafaranga n’abitwa abamamyi bakazabishyura imyaka bejeje ku giciro gito, abasaba kubihagarika kuko byagaragaye ko bihombya abaturage kandi ko abazabikomeza aya masezerano azajya ateshwa agaciro agira abaturage inama yo kwizigamira binyuze mu makoperative.

Twakwibutsa ko iri torero ry’abagize komite nyobozi z’imidugudu, Inama Njyanama z’imirenge n’utugari tugize Akarere ka Nyagatare , ryaberaga ku masite agera kuri atanu ari yo SOPEM Rukomo,aho ryanatangirijwe ku rwego rw’Akarere, I  Kagitumba High School, Karangazi Secondary School, Nyagatare Secondary School na ETP Nyarurema, rikaba ryaritabiriwe n’abagera kuri 2698.

Kagaba Emmanue;, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM