Afurika

Kiziguro :Bamwe mu baturage barinubira kuvoma ibiziba, bikabagora bajya gushaka amazi meza

Abaturage bo mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bavoma amazi y’ibiziba yo mu migende, abandi bakavoma mu iriba naryo bavuga ko riri kure y’aho batuye.

Ibi bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kubura ubuzima ku bajya kuyashaka iyo ari, ariko ubuyobozi bw’Umurenge bwemeza ko iki kibazo cyabaye nk’ “indamutso” kiri gutekerezwaho ngo gikemuke.

kiziguro

Abaturage binubira kutagira amazi meza

Kubona amazi muri Kiziguro bisaba kwiyuha akuya cyangwa ubushobozi bundi ku batabasha kujya kuyashaka aho aboneka, kure kandi mabi. Muri urwo rugendo n’izo mvune, abaturage bavuga ko bahuriramo n’ingaruka zitandukanye.

Mu kiganiro Urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro “Pax Press”, cyabereye mu kagali ka Mbogo, umurenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo,  abaturage bagarutse kuri iki kibazo

Umwe yagize ati “Abana batanu bakubiswe n’inkuba barapfa bajya kuvoma, hari n’umwana umwe waguye mu iriba arapfa ajya kuvoma. Nyuma y’ibyo kandi, ntawarondora indwara zitandukanye zikomoka ku gukoresha amazi mabi.”

Pasiteri Niyonsenga Innocent w’imyaka 48 avuga ko yamenye ubwenge asanga gihari. Agira ati “Abaturage bacu batakambye kuva kera. Abana batanu bigeze gukubitwa n’inkuba barapfa bajya kuvoma. Aho bajya kuvoma naho ni kure kubera ko bakora urugendo rw’ibirometero nka bibiri n’igice.”\

Semuhizi John na we yavuze ko amazi yo mu gishanga agira ingaruka ku bana. Ati “Tumaze imyaka 11 tudafite amazi, hari akana gaherutse no kujya kuvoma mu iriba twavomagamo kagwamo karapfa. Nta mazi dufite mu by’ukuri, n’ayo mu bishanga tuba tuyarwanira n’amakoperative y’abahinzi kubera ko bayuhiza imyaka yabo.”

Umuturage wo muri Mbogo, Nsabimana Emmanuel we avuga ko babonye amazi meza mu mwaka wa 2003 kugeza 2005, ntibongera kuyaca iryera.

Nk’uko bakomeza babivuga, ngo ibi byabagizeho ingaruka zitandukanye, zirimo indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi zibibasira, ndetse n’isuku idahagije mu rugo no ku mubiri.

Abaturage benshi ntibatinya kuvuga ko iki kibazo cyabaye nk’indamutso bakiriza uje abasuye. Umwe muri bo agira ati “abadepite, meya, abanyamakuru, … bose iyo bageze aha ni yo ndamutso.”

abaturage

Barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi meza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Achille Samson yavuze ko ikibazo cy’amazi ari rusange muri aka gace. Yagize ati “Ibyo abaturage bavuga ni byo, si aha gusa kuko mu ntara yose y’Iburasirazuba hari ikibazo cy’amazi. Ni ikibazo kizwi n’inzego zitandukanye.”

Gitifu Hategekimana yakomeje avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 harimo umushinga mugari wo gufata amazi ya Muhazi bakayatunganya akagezwa ku baturage, ariko nta gihe runaka yakwizeza abaturage ko amazi azaba yabagezeho. Agira abaturage inama yo gushaka ibigega bakajya bafata ay’imvura.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM