Mu gusoza umwaka wa 2016, dutangira umwaka mushya wa 2017, Perezida Kagame yasabye abanyarwanda bose gufatanya, batanga inama aho babonye serivisi zitanoze kandi baharanira ko nta cyasubiza inyuma umutekano mwiza igihugu gifite
Iby’ingenzi Perezida Kagame yagarutseho mu ijambo ritangiza umwaka wa 2017 aragira ati :
Muri uyu mwaka dutangiye dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda. Ibyo biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere kuko nkuko tubibona kandi tunabyemera, dufite ibyangombwa n’amahirwe mu gihugu cyacu. Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi .

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y´u Rwanda Paul Kagame yifuriza Abanyarwanda umwaka mushya Muhire wa 2017
Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro, aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.Tuzarushaho kugera kure twifuza, nidushyira imbere ubufatanye , ubwubahane, n’urukundo dufitiye igihugu cyacu.
Ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu, nkuko bisanzwe niwo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mwerekanye ko mwanyuze na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe ariko turanifuza ibyiza birenzeho.Ibi nibyo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.
Byaba ari amakosa tugabanije intambwe twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.Nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka mu nzego zose, atari mu za Leta gusa ahubwo ari no mu z’abikorera.
Nagirango nongere mbifurize umwaka mushya, uzababere uw’ibyiza hamwe n’abanyu bose.
Murakoze.
Umwezi.net
U. Alphonse

