Mu rwego rw’ubukangurambaga bujyanye no ku rwanya Sida mu Rwanda, urugaga rw’abayamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima (ABASIRWA), rwasuye abagore bakora umwuga wo kwicuruza mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, Intara y’uburengerazuba.
Iyi gahunda yari igamije kumenya uko serivisi z’ubuzima zifasha abaturage kwirinda ubwandu bushya no kuganira nabo ku bijyanye n’imyifatire ibafasha kwirinda agakoko gatera sida.
Bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinda bakorera muri Koperative Unama, ikorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, iruhande rw’uruganda rw’inzoga rwa Bralirwa, bavuga ko gukora umwuga w’uburaya bazi neza ko nta gaciro bibaha ahubwo ari ukubura uko bagira bakabikora kubera ubukene.
Bazubagira Dative, Umuyobozi wa Koperative Abasangirangendo ihuje abagore bicuruza hafi y’Uruganda rw’inzoga rwa Bralirwa , avuga ko bagira gahunda zo kuza ku kigo nderabuzima cya Kigufi, kiri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, umurenge wa Nyamyumba, bagakangurirwa kwipimisha, guhabwa ubujyanama no gufata imiti uko bikwiye kubera ko hakunze kuza abashoferi benshi kuri Bralirwa.
Agira ati,“ twibumbiye mu matsinda yizigama, Ikigo nderabuzima cya Kigufi,kiradupima, kidukangurira gukoresha agakingirizo buri wese akamenya uko ahagaze n’abana bacu bakareba niba bafite ubwandu, bakatugira inama z’imyifatire.”
Therese N., avuga ko bamwe basanze baranduye, basanga ari byiza kwinjira mu ishyirahamwe ribahuza. Agira ati, “ byamfashije kugira icyo ninjiza gito ariko kubireka byarananiye kubera ubukene. Iyo ugize icyo ushaka gucuruza ngo ubireke, urangura ibintu wajya mu muhanda Panda gari ikakwirukankana ikagufata ikabitwara, wabura uko ubigenza ugasubira mu buraya.”
Cyakora, undi murobyi, avuga ko nubwo bakunda abagore, bafite umukangurambaga wabihuguriwe, ubagira inama yo gukoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata.
Yunganirwa na Nyirabaganwa Chantal, ugira ati, “Twamenye ububi bw’icyorezo cya Sida kandi hano kuri bralirwa hari indaya nyinshi n’amazu menshi akodeshwa nazo, turasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo kuko kiradindiza iterambere ry’abaturage.”
Gasore Seti, umwe mu barobyi, bo mu mudugudu wa Rushagara, Akagali ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, ati, “kunywa inzoga no gusambana mu barobyi nibyo bya mbere, abarobyi n’inzoga bragendana kandi inzoga igendana n’umugore, iyo bakitse imirimo banywa inzoga kandi umuntu ari kumwe n’umugore w’incoreke uhonga 500 gusa ubundi mukinywera agacupa.”
Gakuru Jean Baptiste, Perezida w’Ihuriro ry’abarobyi ba Rubavu, avuga ko bakangurira abarobyi kurinda ubuzima bwabo mu kwirinda sida, ucitswe agakoresha agakingirizo.
Agira ati, “Ni urugamba kuko mu barobyi 460 dufite abenshi ni abakiri bato, agafaranga babonye bakajyana mu busambanyi kwinezeza.”
Umulisa Gasarasi Brigitte, ushinzwe iterambere no kurwanya indwara mu Karere ka Rubavu, avuga ko sida ikomeje kugariza bamwe mu baturage ariko ko bakomeje ubukangurambaga hirya no hino na gahunda zo kubakangurira kuyirinda bakoresheje agakingirizo no gufata imiti.
Bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinda bakorera muri Koperative Unama, ikorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, iruhanda rw’uruganda rw’inzoga rwa Bralirwa, bavuga ko gukora umwuga w’uburaya bazi neza ko nta gaciro bibaha ahubwo ari ukubura uko bagira bakabikora kubera ubukene.
Hakizimana Nehemie, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ku mipaka ihanini imbibe n’Akarere ka Rubavu n’igihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), hari urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigatuma haboneka ibikorwa by’uburaya.
Agira ati, “Mu ngamba zafashwe, hari ibiganiro bigenerwa izo ndaya kugirango zijye zikoresha agakakingirizo, tukaba tarabasabye kwibumbira mu mashyirahamwe kugirango bababone uko bafashwa kwiteza imbere aho kugumya kwishora mu buraya buraya gusa.”
Akomeza avuga ko uburaya butandikwa ku gahanga ngo amnya abukora, bukaba bukorwa n’abantu batandukanye hari mo abagore, abakobwa ndetse n’abagabo kandi bukorwa mu ibanga.
Mu Karere ka Rubavu, igitsina gabo bafite bafite hagati y’imyaka 14 hari 2145 naho abagore bagera kuri 3617.
Uko bucya n’uko bwira SIDA ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi. Hashingiwe k’ubushakashatsi bw’imyaka itanu bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ku rwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa gakoko gatera SIDA (UNAIDS) bwagaragaje ko hafi miliyioni 2 z’abatuye isi zandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri mwaka. Inyigo zakozwe zigarazako hakwiye kugira igikorwa mu gushyira imbaraga mu kurandura icyorezo cya SIDA nibura bitarenze umwaka 2030.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

