Mu murenge wa Simbi ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura mu karere ka Huye , hatashywe ibyumba by’amashuri bine, ndetse n’ubwiherero umunani.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye , asaba aababyeyi gukundisha abana babo ishuri, bityo bui mwana wese akarerrwa mu ishuri, ngo dkuko uburezi kui bose bwegerejwe buri munyarwanda.
Ibi byumba by’amashuri bine n’ubwiherero umunani ni igikorwa cyabaye ku tariki ya 3 Mutarama 2017, aho ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura ruhereye mu kagali ka Gisakura mu murenge wa Simbi abayobozi batahaga ibi byumba.
Nk’uko byagarutsweho n’ababyeyi ndetse n’abarezi bo kuri iri shuri, ngo ku bw’ibi byumba ,abanyeshuri bazaba baruhutse kwigira mu nzu zishaje cyane. Binitezwe kandi ko aya mashuri hari icyo azahindura ku ireme ry’uburezi butangirwa kuri iki kigo. Ababyeyi n’abarimu barerera kuri iri shuri bavuga ko bari barambiwe no kuba abana bigira mu byumba bishaje ndetse hari n’impungenge ko byabagwaho, ndetse bikaba byatezaga umwanda mu buryo bumwe.
Damien Ntakirutimana na Violette Mukagasirabo bavuga ko ari ibyishimo kuri bo kuba abana babo bari mu biruhuko ubu bazatangira umwaka mushya bigira mu byumba bishya. Ntakirutimana ati “Hari ubwo imvura yagwaga tukaba twiteguye kumva ko ishuri ryagwiriye abana. Ubu izo mpungenge zirarangiye.”
Valens Ndenzaho wigisha kuri iki kigo we avuga ko imitangire y’amasomo itari imeze neza kubera ibyumba bishaje cyane yatangirwagamo. Ati “Hari ubwo imvura yagwaga tukimura abana bakicara ahatava. Ubu twizeye ko n’ireme ry’uburezi rizazamuka.”
Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye yasabye ababyeyi n’abarezi kurushaho gukurikirana ko abana badata amashuri, no kubungabunga ibikorwa remezo bagenda bagezwaho.
Ibi byumba by’ishuri n’ubwiherero byubatswe bitwaye amafaranga miliyoni 30 y’ u Rwanda bikaba bishobora kwakira abanyeshuri 18. Si ibi byonyine byuzuye mu Karere ka Huye, dore ko no mu yindi mirenge nka Rusatira na Gishamvu hubatswe ibindi byumba by’amashuri nk’ibi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

