Abanyarwanda baba mu Gihugu cya MALI bashyikirije mituweri abaturage 504 b’Akarere ka Ruhango batabashije kwiyishyurira umwaka wa 2016-2017.
Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabaereye ku Ishuri ribanza rya Nyundo riherereye mu Kagali ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango, ahatanzwe mitiweri ku bantu 154 bo muri ako Kagali.
Uwari uyoboye intumwa z’aba banyarwanda baba mu gihugu cya Mali, Nzungize Z John, avuga iki gihugu bakigiyemo bajyanwe no gushaka akazi, ariko bakaba badahwema kuzirikana Igihugu cy’amavuko kandi ko guhoza ku mutima igihugu cyababibarurse ari byo byatumye bagira igitekerezo cyo gufasha abafandimwe mu bushobozi bashobora kubona.
Ait,i “Twagiye gushaka akazi; twarakabonye ariko ntabwo twibagiwe ko turi Abanyarwanda. Nta nubwo tuza mu Rwanda nka ba mukerarugendo kugira ngo turebe ibyiza nyaburanga […], tuza nk’abanyarwanda dusanze bene wacu dushaka kwereka yuko muri bike dufite dushobora kubisangira”.
Akomeza asaba abafashijwe kubona mitiweri gukorana umwete bakiteza imbere, mu gihe kiri imbere bakazaba bashasha kwiyishyurira no gufasha abandi kuko Kwiteza imbere bihera mu bitekerezo; wamara kubitekereza ukareba uburyo bwo kubigeraho, utabubona ukareba uwagutera inkunga, arriko inkunga twifuza ntabwo ari iyo guhora uteze amashyi: iyo dushaka ni ugufasha kwifasha.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubukungu n’imari, Twagirimana Epimaque, yashimye iki gikorwa cyo gufasha abatarabashije kwiyishyurira mituweri, avuga ko kuba abatanze iyi nkunga biyiziye kuganira n’abo bayihaye ari uburyo bwo kwereka abantu ko aho bari mu bushobozi bwabo babo bashobora gufasha.
Agira ati “Ni igikorwa cyo kugira ngo dutozwe kwishakamo ibisubizo, .ndashishikariza buri wese kugira umutima wo gufasha, nsaba abafite ubushobozi gufasha bagenzi babo batarabasha kubona ubwisungane bwo kwivuza.”
Abahawe mituweri bashima cyane ababafashije bakanashima n’ubufasha bahawe. Ngo ubu bufasha buje mu gihe gikwiye kuko bwari babukenewe cyane. Bashima kandi ababubahaye, batanibagiwe ubuyobozi bwiza bwitaye ku baturage, kuko ari bwo butuma ibikorwa byiza nk’iki bishoboka.
Nirere Jaqueline washakanye na Ntibibaza Félicien, avuga ko bafite abana 9, ariko umuryango wose ukaba utarabashije kwishyura mituweri y’umuntu n’umwe kaandi nta n’ikizere cyo kuyiyishyurira bari bafite.
Ati “Turashima ubuyobozi bwiza dufite, butwitayeho. turabashimye cyane, turabashimye. Ni ukuri turabashimye cyane, Imana ibongerere imbaraga nyinshi”.
Akagali ka Bunyogombe kabereyemo iki gikorwa kagizwe n’imidugudu 19, kakaba gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 10. Abamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza muri ako kagali bagera kuri 74%. Muri rusange kugeza ubu abafite ubwishingizi bw’ubuzima mu Karere ka Ruhango bageze kuri 71,9%, ari nayo mpamvu yatumye kagenerwa ubu bufasha.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


