Amakuru

Iburasirazuba : Ubuyobozi buranoza ingamba mu kubungabunga umutekano

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 5 Mutarama 2017, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazaire Judith, yahuye n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi  mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere mbere y’uko abonana n’abaturage b’Umurenge wa Karama na Kiyombe.

Intego nyamukuru y’uruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari ukuganira no kunoza ingamba zigamije kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’iby’abo.

judith

Guverineri w’Intara y”iburasirazuba, Kazaire Judith

Kazaire Judith yibukije abayobozi bose ndetse n’inzego z’umutekano ko hakwiye ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo ndetse hanubakwa u Rwanda rubereye umuturage.

Aganira  n’abaturage b’imirenge ya Kiyombe na Karama,  yababwiye ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba batuye ku mupaka n’Igihugu cya Uganda ariko bakitwararika umutekano bagira uruhare mu kuwucunga byaba na ngombwa bakishyiriraho amarondo y’umwuga.

Yagarutse ku matora y’umukuru w’Igihugu azaba muri uyu mwaka, asaba abaturage n’abayobozi kuzayagira ayabo kugira ngo agende neza kandi abaturage bitorere umuyobozi ubabereye kandi uzakomeza iterambere u Rwanda rugezeho.

Mupenzi Georges, Umuyobnozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga  ku buryo bwo gucunga neza umusaruro asaba abandi bayobozi kugira uruhare mu guca abacuruzi bazwi ku izina ry’abamamyi kuko bagira uruhare runini mu gukenesha abahinzi, ndetse anasaba ko abaturage bamenya umumaro wo guhunika ubwatsi n’ibisigazwa by’imyaka kugira ngo amatungo atazongera guhura n’ikibazo cy’inzara mu bihe by’izuba.

Guverineri  Kazaire Judith yashimiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare, by’umwihariko ab’Imirenge ya Karama na Kiyombe ku ruhare bagira mu kwiteza imbere bitabira umurimo ariko anabasaba gukomeza kurinda ibyo bagezeho bagira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse banakorana neza n’inzego z’umutekano.

Akarere ka Nyagatare kari mu turere twa mbere mu Rwanda mu kugira umusaruro mwinshi ukomoka ku buhinzi n’ubworozi , ari na byo bikagira ikigega cy’u Rwanda, kakaba gafite n’abaturage bakora ubucuruzi mu bihugu bituranye nako birimo Uganda na Tanzania ari nayo mpamvu abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basabwa kwitwararika umutekano wabo bakora ubucuruzi n’ingendo ku buryo bwemewe.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM