Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ry’abarezi n’abarimu bo mu karere ka Nyagatare, kuri tariki ya 5Mutarama 2017 mu kigo cy’amashuri cya ETP Nyarurema, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith asaba abatoza kwigirira ikizere no guha agaciro umurimo bakora kuko uburezi ari wo musingi w’iterambere ry’abanyarwanda.
Uyu muyobozi ashimira abatozwa ku murimo bakora kuko ari uw’agaciro gakomeye ndetse na bo bakaba ari ab’ingenzi mu iterambere, anabashimira kuba baritabiriye Itorero ku kigero gishimishije kuko bitanga ikizere ko bashyigikiye gahunda ya leta hagamijwe gutera intambwe itabusanya mu iterambere u Rwanda rwiyemeje.
Agira ati, “Ndasaba abarium bari gutorezwa mu Itorero rizamara iminsi icumi (10) kuzakurikirana neza amasomo bazahabwa ndetse no kuzayashyira mu bikorwa mu gihe bazaba basubiye mu miryango ndetse no mu kazi.”
Guverineri akomeza asaba aba barimu gutanga uburezi bufite ireme, ibitameze neza bigakosorwa aho kubihembera, anabizeza ubufatanye nk’ubuyobozi mu guteza imbere umwuga w’uburezi.
Muri iri torero abarezi n’abakozi , abayobozi n’abakozi mu bigo by’amashuri,ryitabiriwe n’abagera ku 2165 (abagore549 n’abagabo 1616), bazahabwa ibiganiro bitandukanye bijyanye na gahunda za leta, bakore imikoro ngiro ndetse n’imikino ngororamubiri mu gihe kingana n’iminsi icumi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

