Amakuru

Ruhango : Abarimu barasabwa guteza imbere ireme ry’uburezi no kuba intangarugero

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, arahamagarira abarezi kuzamura ireme ry’uburezi no kuba intangarugero aho bari hose no muri byose.
Ubwo yafunguraga itorero ry’Indemyabigwi ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, mu kigo cy’Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences de Byimana), ahatorezwa abatozwa 492 (abagabo 291 n’abagore 201) bo mu Mirenge ya Mbuye na Ruhango.
Agira ati, “ ndabasaba gukomeza gukunda umwuga w’uburezi no kuwukorana ubwitange, bagaharanira kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo abo barera bazakurane ubumenyi n’indangagaciro bizatuma bageza Igihugu ku iterambere rirambye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, avuga ko ubwitabire bugera kuri 80% ku munsi wa mbere w’iri torero bugaragaza ko abarezi bo mu Karere ka Ruhango bishimiye kandi bakiriye neza iri torero. Bikaba bigaragaza ko imyumvire ku itorero n’umuco w’ubutore igenda izamuka.
Ati, “Ibi bitugaragariza ko imyumvire ku itorero, imyumvire ku muco w’ubutore igenda izamuka cyane. Tukaba tugira ngo tubabwire ngo mukomereze ahongaho”.

abarimu

Abarimu bo mu Karere ka Ruhango
Abitabiriye itorero bagaragaza ko rizabafasha kurushaho kunoza umurimo wabo, rikazafasha kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Uwineza Béatrice, amaze imyaka isaga 30 ari umurezi, ubu akaba ari Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Mwendo riherereye mu Murenge wa Mbuye, avuga ko afite ikizere cy’uko inyigisho n’ibiganiro bahabwa bizatuma babasha guhindura byinshi bitagendaga neza bakanoza imikorere.
Agira ati, “Hari byinshi twatangiye kwiga kandi tubona bizadufasha kuzamura ireme ry’uburezi urugero ku kiganiro cyerekeranye n’Imiterere, Politiki n’Ingamba z’uburezi mu Rwanda, mpamya ko ibyo nakuyemo byankanguye nkaba ngiye guharanira kuzamura ireme ry’uburezi nkarushaho kwita by’umwihariko ku bana bafite ibibazo byihariye.”
Itorero ry’abarezi mu Karere ka Ruhango, ryitabiriwe n’abarezi 1522 bigisha mu mashuri ya Leta, afashwa na Leta ku buryo bw’amasezerano ndetse n’ayigenga, bakaba bigisha mu mashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye, ayigisha imyuga n’ubumenyingiro bose. Abatozwa bakaba bahurijwe ku masite ya Ecole des Sciences de Byimana (Abo mu mirenge ya Ruhango na Mbuye), VTC Mpanda (Mwendo na Byimana), Ecole Secondaire de Ruhango (Ntongwe na Kinazi) na Collège de Karambi (Kinihira, Kabagali na Bweramana).
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM