Amakuru

Umuntu ni umunyagitinyiro, ndahungabanywa

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, asaba abaturage bo mu murenge wa Rukara, Akagari ka Kawangire, kwamaganira kure ihohoterwa ryose kuko ribangamira uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko irishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abagore kuko ari byo byiciro bikunze kwibasirwa.

nyirasafari

Ministiri Nyirasafari Espérance

Ibi yabitangaje mu gikorwa cyo kuremera umuturage wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inzu yubatswe na Polisi y’u Rwanda muri aka kagari.
Agira ati, “numenya ko hari uwahohotewe, ujye uhita ubigaragaza utange amakuru kandi uwahuye n’icyo kibazo nawe ntabihishire, bityo uwabikoze ahanwe nk’uko amategeko abiteganya, dufatanyirize hamwe kurirwanya ricike”

kazayire-2

Kazayire Judith, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Byashimangiwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, agira ati, “Ntabwo tuzihanganira abahungabanya umutekano w’abandi kuko babangamira n’iterambere u Rwanda rukatajemo. Ihohoterwa ni kimwe mu byaha 5 bikomeye kurusha ibindi, ari nayo mpamvu hariho gahunda yo kongera ibihano byacyo”.

abayobozi
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, batanze ubutumwa bushishikariza buri muturage kugaragaza uruhare rwe mu gufatanya n’Ubuyobozi guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kurinda ibyagezweho. Bashimiye kandi Polisi y’Igihugu ku ngamba yashyizeho ziha umuturage agaciro, kumubungabungira umutekano nk’umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM