Amakuru

Mu Karere ka Ngoma Njyanama n’abakozi bafashe ingamba Nshya

Tariki ya 13/01/2017, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yakoranye inama n’Abakozi b’Akarere bose kuva ku Kagari kugera ku Karere bafata ingamba nshya.

Perezida w’Inama Njyanama, Banamwana Bernard, avuga ko  iyi nama ari  imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa Njyanama y’Akarere wabereye mu Bugesera ku matariki ya 9-11/09/2016.

Asobanuro ko  impamvu z’ingenzi z’iyi nama  hari ukumenyana hagati y’akabozi b’Akarere n’Abajyanama b’Akarere; Gusuzuma ko kurebera hamwe uko Akarere ka Ngoma gahagaze mu ruhando n’utundi Turere, mu mihigo, mu mibereho y’abaturage n’ibindi no gufata ingamba zikwiye kugira ngo Akarere ka Ngoma kongere kagaragare mu Turere tw’indashyikirwa.

Hifashishijwe ubushakashatsi bunyuranye uhereye ku bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(RNIS: Rwanda National Institute of Statistics), EICV IV 2013-2014, aho ubu bushakashatsi bwashyize Akarere ka Ngoma mu Turere dukennye cyane mu Gihugu, n’ubushakashatsi bwa CRC(Ciziten Report Card), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB: Rwanda Governance Board)), bugaragaza urwego rwo kwishima Abaturage b’Akarere ka Ngoma bafite ku mitangirwe ya serivisi bahabwa mu ngeri zimwe na zimwe z’ubuzima, abari mu nama bagaragarijwe ishushusho akarere kariho ubu.

map ngoma

Nyuma yo gusesengura ibyo byose, no kubona impamvu zabyo hafashwe ingamba zo gukangurira abaturage b’Akarere ka Ngoma gukora amasaha menshi ku munsi kuko byagaragajwe ko imwe mu mpamvu zitera ubukene mu karere ka Ngoma harimo ko abaturage bako bakora amasaha make cyane, ibyo bigafatwa nk’ubunebwe kuko  byanagaragajwe ko n’akazi gahemberwa amafaranga gasaba ingufu mu mishanga imwe n’imwe, abaturage ba Ngoma batakikoza ahubwo usanga gakorwa n’abaturutse hanze y’Akarere,kuzamura ibipimo by’imyumvire y’abaturage ku bintu bimwe na bimwe kugira ngo bumve uko bikorwa nk’ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe cyangwa se izindi zerivisi bahabwa; ibyo bigakorwa ku bufatanye bw’abakozi bose kuva ku Karere kugera ku kagari, bagomba kumanuka  bakegera umuturage, gukora gahunda y’amatsinda y’ubukangurambaga kuri gahunda zinyuranye cyane cyane gahunda y’isuku n’isukura n’ubwishingane mu kwivuza(Mutuelle de Santé).

ngoma

Abakozi na Njyanama b’Akarere ka Ngoma

Ayo matsinda agizwe n’ingo icumi ni agashya kakoreshejwe n’Akagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Murama, bituma abaturage bose bagera ku bintu byiza cyane harimo, isuku n’isukura bigaragarira buri wese mu ngo aho buri rugo rufite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, by’umwihariko kugeza ubu mbere y’uko umwaka 2016-2017 urangira, kakaba kararangije gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2017-2018, hejuru ya 100%, gushyiraho gahunda yo gukora isuzuma ku muhigo n’izindi porogaramu za Leta hagati y’utugari(Nk’uko peer review y’intara ikorwa), ibi bikaba bizafasha utugari kwigira udushya ku bandi.

Asoza inama, Perezida w’Inama Njyanama, Banamwana Bernard, asaba abakozi  gukorera hamwe, kumenya umuturage no kumwegera, ibyo byose bigaherekezwa no kwitanga.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM