Ibihe by’ihinga mu Rwanda bibimburirwa n’umuhindo uhindura muri Nzeri, inzara ikagarwanywa n’umushogoro wo mu Kwakira. N’ubwo ariko icyo gihe bizwi ko imvura iba imvanze n’umucyo, muri iyi myaka ishize si ko byakunze kuba, ahubwo imvura yabaye iyanga, yanga gukwira abahinzi nk’uko isanzwe, ahubwo izuba ryanga kuzima, bituma ubuhinzi bubangamirwa bikomeye n’iryo hindagurika ry’ibihe.
Mu gihembwe cya nyuma cy’umawka wa 2016, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byaragabanutse, bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa MIG (Rwanda Multi-Sector Investement Group) Ngarambe Vincent, icyayi cyagabanutse ho 23% bitewe n’uko imvura yaguye ari nyinshi, icyayi kibura umucyo, ariko n’abasoromyi ntibabona uko bagisoroma, umusaruro uratuba. Akomeza avuga ko nyuma y’iyo mvura izuba ryazanye ubukana bukomeye, noneho icyayi kiraraba, nabyo bitubya umusaruro.
Alain Kabayija we avuga ko icyayi cyo mu misozi kitagize ingaruka cyane bitewe n’imvura n’ubwo zitabura, yemeza ko icyo bimirije imbere, ari ukongera umusaruro bafata imirima neza, bafumbira icyayi kandi bahugurira abahinz imikorere myiza.
Kawa irugarijwe
Madamu Nyiramahoro Theopista ukuriye abahinzi ba Kawa mu Rwanda, atangaza ko Kawa ihinze ku buso bwa hegitare 35 891. Mu Rwanda habarurwa ibiti bikabakaba miliyoni 90. Abahinga Kawa mu Rwanda ni bagera ku 356 muri bo harimo abagore ibihumbi 14. Mu Rwanda kandi habarurwa inganda 271 zitunganya kawa, muri zo 110 ni iz’abahinzi bishyize hamwe. Madamu Nyiramahoro akomeza atangaza ko Kawa ari igihingwa cy’abaturage, Leta ikabafasah kubona amasoko.
Uretse kuba ifatiye runini abahinzi, na Leta y’u Rwandairangukira. Iyo umuntu aganiriye n’abasheshe akanguhe, batangaza ko batangiye guhinga kawa babyigiye ku bagande. Hagati aho ariko Kawa yazanywe mu Rwanda n’Ababiligi, ndetse bahatira abaturage kuyihinga no kuyifata neza. Gusa iyo umuntu yitegereje umurego abahinzi ba Kawa bafite mu kwitabira kuyitaho, ishobora kugabanuka cyane kubera indwara y’agasurira.
Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ingano y’ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga igenda iriyongera buri mwaka kubera ko ishimwa n’abayinywa hirya no hino ku isi, mu mwaka ushize toni ibihumbi 17 bya Kawa yoherejwe n’u Rwanda mu mahanga, kandi NAEB iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2017, biteganyijwe ko hazoherezwa toni ibihumbi 20.
N’ubwo ariko NAEB iri muri iyo migambi, igihingwa cya Kawa cyugarijwe n’indwara y’agasurira ibangamiye umusaruro wa kawa, yibasira ibitumbwe bya kawa igateza umusaruro muke ndetse n’ impumuro yayo ikamera nk’ iy’ibirayi. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, mu Rwanda hagiye gutangira ubushakashatsi ku ngaruka ziterwa n’indwara y’agasurira, buzakorwa n’Ikigo cy’ubushakashatsi mu Rwanda IPAR ku bufatanye na Kaminuza ya Michigan yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, biteganyijwe ko buzamara imyaka itatu. Ubu bushakashatsi bugamije guhangana n’iki kibazo harimo no kureba imbogamizi zibangamira intego igihugu kihaye, zo kubona umusaruro uhagije ukomoka ku buhinzi bw’ikawa.
Umuyobozi wa NAEB Amb. Kayonga George William avuga ko n’ubwo Kawa yoherezwa mu mahanga iziyongera, ibangamiwe n’indwara y’agasurira, kuko agakoko kayitera kangiza Kawa ku buryo umusaruro wayo uba muke. Akomeza avuga ko n’ubwo bitaramenyekana neza gashobora kuba gafite uruhare rw’impumuro y’ibirayi mu ikawa
Ubushakashatsi bwabanje, bwerekana ko hafi 5% bya kawa y’u Rwanda yamaze kugerwaho n’ingaruka y’indwara y’agasurira.
Amb. Kayonga aragira ati: “ Ubushakashatsi tumaze igihe dukora kandi buhera ku gusogongera Kawa, ubu imibare dufite ya sizoni (season) y’uyu mwaka, mu bikombe 100 by’ikawa bisogongeye, hafi 5 dusangamo icyo kibazo cy’impumuro y’ibirayi. ibyo bigira ingaruka kuko iyo umuntu anywa ikawa aba akurikira uburyohe, iyo asanzemo rero ni yo 5% biba ikibazo. Turifuza ko tuyigabanya ikagera kuri 0%”.
Abashakashatsi kandi barahamya ko mu myaka 50 ishize indwara y’agasurira yibasira ikawa ku isi, yagabanyije umusaruro wa Kawa ugabanuka ku kigero cya 40%. Ibi ngo byabangamiye bikomeye ubukungu bw’ibihugu bushingiye ku byoherezwa hanze.
Bimenyimana Jérémie