Gahunda ya Girinka Munyarwanda ni gahunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yatangije mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo guhangana n’ubukene mu miryango yoroheje.Girinka ni Gahunda igaragarira buri wese ko ifite akamaro gakomeye kuko imaze gufasha imiryango myinshi kuva mu bukene.
Urwo rugamba rwo guhashya ubukene rukaba rwari ruri muri gahunda zikomeye za Leta, uhereye ku Cyerekezo 2020, ukongeraho ndetse na Gahunda z’Ikinyagihumbi(MDGs).
Mu Karere ka Ngoma iyo gahunda imaze gutanga inka zigera ku bihumbi 6928. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buvuga ko muri uyu mwaka wa 2016-2017, hazatangwa inka 550 ku buryo tariki ya 11 Mutarama 2017 hamaze gutangwa inka 340.
Abaturage bishimira inka bahawe
Akarere ka Ngoma kakaba katanze inka 61 muri izo nka 16 zahawe abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi zishyirwa mu gikumba rusange cy’Umudugudu, 11 zitangwa mu Murenge wa Remera naho 34 zihabwa imiryango yo muri Murama na Rukira yari yahuriye ku Murenge wa Rukira.
Umwe bahawe inka, yagaragaje ibyishimo agira ati, ”Nishimiye cyane iyi nka, ibyishimo byandenze kuko nari maze igihe nyitegereje. Mfite abana batandatu, najyaga mbasabira amata ariko ubu ngiye kubona amata yanjye, impungenge zo kurwaza bwaki zirashize.” Akomeza avuga ko n’umusaruro mu gasambu ugiye kwiyongera kubera ifumbire agiye kubona akabashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuko ari Umubyeyi wacu twese. Tuzamuhorane rwose, icyo nicyo nsaba Imana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Rwiririza Jean Marie Vianney yibutsa abaturage ko gahunda ya Girinka ari gahunda tugomba gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, wifuriza Abanyarwanda bose imibereho myiza n’iterambere mu bukungu.
Asaba abaturage gukomeza kuba inyangamugayo mu kugena abagomba guhabwa inka, asaba abahawe inka kuzitaho bakazorora neza, zikabaha umukamo n’ifumbire, kuko ni iby’ibanze birimo umutima wica ibirondwe, ipompo yo kuwutera ndetse n’umunyu bari babihawe.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

