Bifashsishije ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku baturage b’Akarere ka Nyaruguru ubwo yabasuraga,Ubu ni bumwe mu butumwa bamwe mu bahinzi b’icyayi basangije abadepite ubwo babasuraga ngo barebe niba gahunda leta igerena abaturage zibasha guhindura imibereho yabo myiza.
Ibi babitangaje mu minsi ishize ubwo basurwaga n’itsinda ry’abadepite bareba bari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Umwe mu bahinzi b”icyayi wo mu murenge wa Munini agira ati,’ Ubwo umukuru w’igihugu yadusuraga yatubwiye ko amafaranga azameneka nk’amazi , none imvugo yabaje impamo tubikesha ubuhinzi bw’icyayi , ishwagara ndetse n’inyoingeramusaruro . Ubu dukorera amafaranga mu buhinzi bw’icyayi ndetse no kugisoroma ibyo byose bitanga akazi ku baturage batari bake kandi tukabasha kwikemurira ibibazo.”
Umwe mu badepite, Sebera Henriette, ashmira abaturage ko bazirikana impanuro z’umukuru w’igihugu anabashishikariza gukomeza kwitabira ubuhinzi bw’icyayi hirya no hino ku misozi aho kitaragera kugira ngo babashe kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Agira ati” Turabashimira buryo ki mwatawakiriye bigaragazako gahunda za leta muzisobanukiwe , turashima intambwe mumaze kugeraho tunabashishikariza gukomeza kwambika icyayi iriya misozi yose nduzi kugira ngo mubone amafaranga menshi”
Mu Karere ka Nyaruguru hari ubutaka busharira bukaba buberanye cyane n’igihingwa cy’icyayi kizwi kuba kimwe mu bihingwa ngengabukungu bizanira igihugu amadevize.
Kuri ubu, mu karere ka Nyaruguru hari inganda eshatu zitunganya umusaruro w’icyayi hakaba hagiye no kubakwa urundi ruganda mu murenge wa Mata ruzatanga akazi ku baturage basaga ibihumbi 6 kandi rugakenera icyayi cyinshi cyo gutunganya kizava mu cyayi ruzihingira ndetse n’icyayi gihingwa n’abaturage mu mirima yabo bwite.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


