Afurika

Menya Umugore Madonsela wagizwe indashyikirwa muri Afurika

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nibwo ikinyamakuru cya Forbes Africa cyatangajeko Thuli Madonsela, ariwe muntu wabaye indashyikirwa muri Afrika mu mwaka wa 2016. U

Uyu mugore wabashije guhigika abandi bantu bakomeye bahataniraga icyo gihembo barimo perezida wa Tanzaniya, Perezida w’Ibirwa bya Maurice n’umucuruzi ukomeye watangije Capitec Bank.

Thusile Nomkhosi Thul Madonsela yavutse tariki ya 28 Nzeli, 1962. Ni umunyafrika y’epfo ufite inararibonye muri politike aho yakoze igihe kinini ku mwanya w’umuntu ushinzwe kurengera rubanda. Yakoze kuri uwo mwanya kuva muri 2009 kugeza mu Ukwakira, 2016. Thuli kandi ari mu bateguye itegeko nshinga rya Afrika y’epfo muri 2006.

Mandosela

Thuli Madonsela

Thuli yavukiye Johannesburg muri Afrika y’epfo ariko akurira muri Soweto, yiga  amashuri yisumbuye kuri Evelyn Baring High School muri Swaziland na kaminuza mu bijyanye n’amategeko aho nayo yayize muri Swaziland.

Muri 2015 Thuli yahawe impamyabumenyi ya doctorat mu by’amategeko na kaminuza ya Stellenbosch ndetse nyuma yaho aza guhabwa indi na kaminuza ya Cape Town. Afite kandi Honorary doctorate yahawe na kaminuza ya Rhodes n’iya Fort Hare.

Uyu mugore wagizwe indashyikirwa muri Afrika mu mwaka 2016, yakoze imirimo myinshi itandukanye irimo kuba yarabaye muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko muri Afrika Y’epfo, no mu zindi nzego zitandkanye zaba izigenga n’iza leta.

Urubuga nkoranyambaga agasaro.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko Thuli azwiho kandi kuba ari mu bagiye bakora amaperereza ku banyereza umutungo w’igihugu harimo n’iryakozwe kuri perezida Zuma.

Mu buzima busanzwe Thuli ni umupfakazi urera abana be babiri wenyine nyuma yaho umugabo we apfiriye.

Thuli Madonsela yahawe igihembo na Forbes cy’umuntu w’umwaka wa 2016 muri Afrika mu birori byabereye I Nairobi mu mpera z’umwaka ushize.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM