Mu Karere ka Muhanga abayobozi batangiye gahunda zo gufasha abahinzi kwibonera igisubizo ku kibazo cy’imihindagurikir y’ikirere.
Ni muri uru rwego abayobozi b’Akarere ka Muhanga bifatanyije n’abahinzi bo mu gishanga cya Takwe mu Murenge wa cyeza, mu bikorwa byo kuhira igihingwa cy’ibigori muri koperative Tuzamurane mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kuhira imyaka bifasha guhanga n’ibihe
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, avuga ko baharanira kugeza abaturage ku kwihaza ku biribwa biciye mu buhinzi bakora, akongeraho ko bashyizeho gahunda yo kubafasha kugura imashini zizabafasha kuhira imyaka kuko bafite miliyoni 45 zo gufasha abaturage.
Agira ati “nibyo koko twatangije gahunda yo kuhira imyaka yahinzwe dufasha abaturage kubishyurira imashini ariko igice kimwe nabo bakabona ikindi bityo bikabafasha kuhira kuko dufite miliyoni 45 zose zagenewe iki gikorwa kandi barabisobanukiwe kuko bamaze gutumiza izigera ku icumi (10) barimo kubyumva bakanabikora ngo bahangane n’ibihe bihindagurika uko bwije n’uko bukeye”.
Perezida wa koperative Tuzamurane, Ntaganzwa Alphonse, avugako ibi bibafasha kubona ko leta iba ibatekereza kuko ibaha ubufasha bwo kubasha kwigurira izi mashini bakazigira izabo bakajya banazikoresha mu kindi gihe.
Agira ati,”ibi bidufasha guhangana naya mapfa yateye ndetse aka Karere karadufasha guhinga tuziko tuzeza kuko ubundi wabonaga bikabije kuba wahinga ariko uziko bizagorana kubona umusaruro bitewe nibi bihe bigenda bihinduka izuba rigacana ku buryo duhinga bikuma ntitugire nicyo turamura mu buhinzi bwacu ari nabwo budutunze”.
Munyabarenzi Dominiko ,ahinga muri aka Karere nawe yifuza ko abahinzi bahabwa ububasha bwo kuzigura ku giciro kigabanyije cyane cyangwa bakajya bishyura babikuye ku musaruro bo babonye bakajya bakurwaho amafaranga.
Ati”njyewe mbona bidahagije kuko n’ubwo leta iduha inkunga ariko izi mashini ziracyahenze cyane batugabanyiriza ndetse tukajya twishyura binyuze ku musaruro tweza kuri buri gihembwe”.
Mukandanga Esperance, yongeraho ko gufashwa kuvomerera bidahagije ahubwo bareba uko bakongera izi mashini kuko usanga bidahagije usanga koperative itaragira ubushobozi bwo kuvomerera ahantu hanini kuko amazi mu bishanga yamaze gukama.
Agira ati”ntago bihagije ntituragira imashini zavomerera mu ahantu hanini kandi mu gihe gito gishoboka ahubwo se ko dukangurirwa kuzigura kandi amazi muri umwe mu mibande imwe amazi yarakamye tuzajya dukura hehe amazi koko”.
Iri yuhira rikaba rizakomeza ariko bakaba bagaragaza ko hari utubande twamaze gukamamo amazi kuburyo abahinga aho bashobora kuzataha amara masa kuko batazabasha kubona uko bavomerera ku munsi wa mbere havomerewe hegitari cumi nenye (14ha) kandi iki gikorwa kizakomeza kugeza igihe bizerera.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

