Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, STECOMA (Syndicat des Travailleurs de Construction, Menuiserie et Artisanat- ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori ryategayije gutanga impamyabushobozi ku bafundi, bishingiye ku buhanga bafite mu kazi kabo ka buri munsi.
Izi mpamyabushobozi zizatangwa tariki ya 10 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na WDA.
Umunyamabanga mukuru w’iri huriro Habyarimana Evariste,avuga ko basuye abafundi aho bakorera bakareba ubunararibonye bwabo, gutyo abazatoranywa bakazahabwa mpamyabushobozi .
Habyarimana avuga ko iki gikorwa kigiye gukuraho imbogamizi abafundi ndetse n’abayede bahuraga nazo, zirimo kubura akazi no kugakora mu buryo bugoranye, kubera kutagira ibyangombwa byerekana ko ibyo bakora hari urwego rubizi, kandi ko babifitiye ubushobozi.
Agira ati, ati Ihuriro STECOMA rifatanyije na WDA ryakoze isuzumabumenyi ku bafundi, abakora mu bubaji n’ubukorikori mu Rwanda, gutyo mu rwego rwo kubaha agaciro twahisemo kubaha icyemezo cy’akazi cyerekana akazi bakora. Icyo cyemezo bashobora kugikoresha mu gihugu, mu karere u Rwanda rurimo (East African community), n’ahandi hose babona umurimo ujyanye n’ibyo bakora,kuko n ari icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”
Umuyobozi wa STECOMA,Habyarimana Evariste
Akomeza avuga ko mu gihugu hose hasuzumwe abantu bakora muri iriya mirimo bagera ku bihumbi 15 ariko muri Kigali honyine impamyabushobozi zizahabwa abantu 5. 26o hanyuma mu zindi abasuzumwe bagende bazihabwa ku yindi minsi.
Yongeraho ko ahamya ko uko abafundi bajyaga gusaba akazi bitwaje inyundo, urukero ku rutugu, cyangwa igitiyo bitewe n’umwuga bakora, bazajya bongeraho n’icyemezo kigaragaza ko uwo mwuga bawuzi.
Umwe mu bafundi avuga ko bizafasha abafundi kubona ubuvugizi ku buryo bworoshye, mu gihe byari bimenyerewe ko abakoresha babo babirukanaga ku kazi uko biboneye nta gikurikirana.
Abafundi mu mahugurwa
Iyi mpamyabushobozi izahabwa abafundi izaba imeze nk’agatabo, kuburyo umufundi uzi gukora imyuga myinshi, nyuma y’isuzumwa azajya ahabwa iyanditsemo ko iyo myuga yose ayishoboye.
Bamwe bavuga ko ibizakorerwa abafundi, abaragiza amashuri y’imyuga na za IPRC nabo babamenyeksnisha kuko basohoka babita abo mu bitabo gusa no mu mashini bakifuza ko nabo bafashwa kugirango bahabwe uburengzira bwo kwemerwa.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


