Amakuru

Kuzigama bikwiye kuba umuco wa buri munyarwanda

Leta y’u Rwanda ishishikajwe cyane n’iterambere rya buri munyarwanda, ari nayo mpamvu ihora ishyiraho gahunda zigamije kuzamura umunyarwanda mu rwego arimo rwose, bikajyana n’ubukangurambaga ikora bwo guhamagarira abaturage kuzigama hagamije kwiteza imbere. RNIT Ltd Iterambere Fund (Rwanda National Investment Trust Ltd), ni imwe muri izo gahunda.

Ikigo gishinzwe ishoramari ry’ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda  RNIT Ltd (Rwanda National Investment Trust Ltd), cyashyizwe ho mu rwego rwa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere umuco wo kuzigama, hashyirwaho uburyo bw’ishoramari bunogeye ibigo; amakoperative n’abantu ku giti cyabo, kandi hatezwa imbere isoko ry’imari n’imigabane. Icyo kigo rero nacyo cyashyiriyeho abanyarwanda  uburyo bwo gushoar imari yabo mu Kigega cyo kuzigama RNIT Iterambere Fund.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’icyo kigo, Gashugi André, Iki kigo cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 24 Kamena 2016,  gitangizwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe kuwa 12 Nyakanga 2016, kigamije gufasha abantu kwizigamira, kubera kubafasha gushyira hamwe imbaraga, bityo bikabaha ubushobozi bwo gushyira amafaranga yabo aho babona inyungu nyinshi, kandi ihoiraho.

Bwana Gashugi atangaza ko icyo kigega ari icya buri munyarwanda wifuza kwizigamira, akemeza ko bidakomeye na gato,   kuko umugabane muto ari amaranga ibihumbi bibiri , dore ko kuva cyatangira mu kw2ezi kwa Nyakanga 2016, abantu barenga igihumbi bamaze kucyitabira,  bakaba bamaze gutanga amafaranga arenga miliyari y’u Rwanda.

Aya mafaranga atangwa kuri Banki zikorera hano mu Rwanda nka:

Banki y’Abaturage (BPR) kuri Konti No 400408154310191; BANKI YA KIGALI (BK) Kuri Konti No 000400069647144; Crane Bank kuri Konti No 2003161030000001; ECOBANK RWANDA LTD kuri Konti No 0010133812476401; GT BANK RWANDA LTD kuri Konti No 211190783151180 na UMWALIMU SACCO kuri Konti No 90-117897-00.

Aya mafaranga amaze gutangwa kuri izi Konti z’amabanki turondoye, yimurirwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda, ariyo mubitsi (Castodian) w’iki kigo, ari nayo ikurikirana ko akoreshwa uko abayashoye bumvikanye.

André Gashugi Umuyobozi wa RNIT

André Gashugi Umuyobozi wa RNIT

Bwana Gashugi arasanga kuzigama bitagombera amafaranga menshi, ahubwo ikibazo ari ukubigira akamenyero, kandi agasaba abanyarwanda kwitabira iki kigo kuko  umuntu atanga amafaranga make, ariko kuko aba yatanzwe n’abantu benshi batandukanye, agakoreshwa mu ishoramari ari menshi bityo agatanga inyungu nini ikabakaba 10%, kandi aya mafaranga akaba afite ibyago bike byo kunyerezwa cyangwa kwibwa. Arasaba abagana RNIT Iterambere Fund ko bakeirinda gutuma abandi bantu mu gihe bagiye gushora imari yabo mu kigega yo kuzigama, ko batakohereza abandi bantu kuko bashobora kutageza amafaranga bahawe aho agenewe kugera, kandi bakuzuza urupapuro rwabugenewe neza.

Aramara impungenge abashaka kugana icyo kigega badafite amikora ahagije, ko amafaranga atangwa ari make (2000), kandi agatangwa igihe cyose umuntu ayabonye.

Bimenyimana Jérémie

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM