Amakuru

Ibihingwa ngandurarugo birarumbywa n’izuba ryinshi

Abantu benshi barakomeza kutavuga rumwe ku bijyanye n’igabanuka rikabije ry’ibiribwa mu Rwanda. N’ubwo umuhindo utagenze neza muri rusange kubera imvura yabaye nkeya, ibice binyuranye by’igihugu birimo ibibazo byo kubura ibiribwa.

Ikinyamakuru Umwezi cyarahagurutse gitembera mu bice bitandukanye by’igihugu, kiganira n’abaturage batandukanye. Abenshi mu bo tuganira baratangaza ko izuba ryakabije ubwinshi, imvura iba nkeya cyane.

Ahitwa Kiburara ni mu karere ka Kayonza. Iyo umuntu avuye mu muhanda wa Kaburimbo ahitwa Kabarondo yerekeza muri ibyo bice, asanganirwa n’ivumbi rikabije ubwinshi, ku buryo yakeka ko ari mu gihe cy’impeshyi. Abaturage b’aho, baravuga ko ibiribwa ari bike cyane kubera izuba ryinshi.

Nzayino Alexis avuga ko bahinze bizeye ikirere cyiza, ariko ko bahuye n’ikibazo cy’izuba ryacanye ubutazima, none n’imbuto bateye ntibizeye kuyibona.

Abatuye mu ntara y’Amajyepfo nabo bavuga ko ikibazo cy’izuba kitigeze kiborohera, kuko imyaka yabo yumye ikimera, bakaba batizeye kweza.

Mu isoko rya Buhanda riremera mu Umurenge wa Kabagali mu karere Ruhango, ikinyamakuru Umwezi cyahahuriye n’abaturage bari mo bahaha ibiribwa. Iri soko ricururizwamo ibijumba bigurishirizwa ku bitebo, imyumbati bita ibibaru (imyumbati binika bakayitonora bakayanika igasheshwamo ifu ivamo ubugali), imbuto n’imboga n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Kayihura Venanti avuga ko ubuhinzi bwabo bagenze nabi cyane, kuko izuba ritigeze rizima. Yemeza ko abashoboye guhinga mu mibande ari bo bagize icyo baramura, nabwo ariko ari uko bavomereye. Aragira ati “umuntu ufite abantu benshi mu rugo niwe washoboye kugira icyo aramura, kuko bashoboraga kovomera imyaka iri mu murima nk’ibishyimbo, naho ubundi ntacyo twizeye gusarura.”

Akomeza avua ko ibiribwa  bikosha, kuko nk’igitebo cy’ibijumba ubu kiri kugura amafaranga atari munsi ya 2500, kandi ubundi kitarigeze kirenza 1000.

Si abantu gusa bahahrira n’akaga kuko n’amatungo ari mu biraro, nayo atorohewe no kubona ubwatsi.

Abo mu karere ka Gicumbi nabo bemeza ko umusaruro watubye bigaragara. Kantarama Neriya wo muri ako karere, avbuga ko ubusanzwe yezaga ibiro bibarirwa hagati ya 500 na 800 by’ibishyimbo, ariko ubu na 200 ntabyo yizeye. Aragira ati “imvura yatangiye kubura ibishyimbo ari uruyange, urwo rurabo rurahunguka. Ni uko kurumbya kwaje.”

Ibiribwa ku isoko biri kuzamuka mu biciro

Ibiribwa ku isoko biri kuzamuka mu biciro

Hagati aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ Ubworozi, irashishikariza abahinzi kwishyira hamwe, bagahuza ubutaka, hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo bizabafasha kubona imbuto n’ifumbire, uburyo bwo kuvomera imyaka yabo, ndetse n’uburyo bwo gufata neza umusaruro.

 

 

 

 

Bimenyimana Jérémie

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM