Amakuru

Umunaniro ushobora kwirindwa mu gihe witaye kuri izi nama 

Umunaninro ugera kuri buri wese no mu kigero ari mo cyose. Yaba umwana yaba ingimbi abasheshe akanguhe, n’abakambwe, baba abakora cyangwa abadakora, buri wese a shobora kunanirwa. Impamvu zibitera ni nyinshi, ariko zo ntabwo twirirwa tuzivugaho, ahubwo tugiye kurebera hamwe inama eshanu zafasha umuntu kwirinda umunaniro.

47% by’abafaransa bari mu bigero by’imyaka y’amavuko byose, bemeza ko bagize igihe bagira umunaniro mu gihe iki n’iki cy’umwaka. Mu gihe rero umuntu agize umunaniro udakabije, yakagombye kugira icyo ahita akora, kuko iryo gabanuka ry’ibyo umubiri ukeneye bigira ingaruka nyinshi ku byo umuntu yateganyije gukora ku munsi no ku myitwarire ye  muri rusange nko kugira umushiha; guhunyiza; kumva umuntu atameze neza mu mubiri; kubabara imitsi no mu ngingo; guhungabana k’umuvuduko w’amaraso; kwibagirwa; cyangwa kugira ibibazo byo kugogora ibyo yariye; n’ibindi, bishobora kandi gutera igabanuka ry’ubwirinzi bw’umubiri mu maraso, nabyo bikururira  umuntu kwandura indwara zitandukanye mu gihe icyo ari cyo cyose.

Cassis uretse kuba imbuto ziryoha, zinakoreshwa mu miti myinshi

Cassis uretse kuba imbuto ziryoha, zinakoreshwa mu miti myinshi

Iyo rero umuntu akurikije inama agirwa n’abahanga, kwirinda umunaniro birashoboka nk’uko tubikesha urubuga www.yahoo.fr

Kurya imbuto n’imboga

Inama ya mbere ni ukwimenyereza kurya imbuto n’imboga. Uru rubuga rwemeza ko imiterere y’umubiri w’umuntu idatandukanye cyane n’imodoka, bityo nk’uko ikenera amavuta kugira ngo ishobore kugenda, n’umubiri w’umuntu ni uko. Kandi ibyo nyir wo awugaburira ni byo biwuzanira imbaraga ukeneye. Ushaka rero kwita ku mubiri we mu arya akwiye kwibanda ku mbuto. Zimwe muri izo ni nka Cassis (imbuto zijya kumera nk’inkeri nuretse ko zo ari umukara, zikomoka mu majyaruguru y’u Burayi); imbuto zijya kumera nk’indimu zitwa Pamplemousse, amacunga;….imboga nazo nk’amashu; epinari;  n’izindi nazo ni nziza. Ikindi kandi kurya Chocolat y’umukara no kunywa icyayi ni ngombwa cyane.

Tangawizi kandei yitwa Gingimbre

Tangawizi kandei yitwa Gingimbre

Nyamara ariko abakunzi b’akaboga, barakurirwa inzira ku murima, ko nta cyo kamara mu gihe umuntu ananiwe, ariko niba agakunze ku buryo atabasha kukareka, icyo akwiye kwibanda ho ni ukurya inyama z’umweru nk’inkoko; inkwavu n’isamake. Izitukura nk’iz’inka ingurube n’ibindi, akazigendera kure. Ikindi kandi ni ukuganya kurya inyama nibura umuntu akazirya gatatu cyangwa kane mu cyumweru. Icyakora uwabishobora yakwihata kurya amafi, kuko akize ku myunyu ngugu nka Fer na Acides Aminés.

Indi nama ni ukwirinda kurya ibyo kurya bifite ibinure byinshi, kuko ubwabyo binaniza umubiri, aho gutekesha amauta buri cyose, hakwiye gutekerezwa uburyo bwo gutogosa; gutekesha umwuka no gukaranga ariko nta mavuta akoreshejwe.

Hari ibihingwa bimwe bisuzugurwa n’abatari bake, nyamara bifite akamaro ntagereranywa. Muri byo hari nka Tangawizi, n’ubwo ikunze kuryoshya icyayi,a riko ni n’umwe mu bituma umubiri uyikoresha uhorana akabaraga. Iyo umuntu afashe iyo tangazizi akayikata mo uduce duto akadushyira mu mazi aseruye hagashira iminota 10 ubundi akanywa cyane cyane mu gitondo, atangira na umunsi ijabo, kandi yirirwa nta munaniro agize. Ngaho ni aha buri wese kurwanya umunaniro akoresheje ibi bihingwa n’amatungo tuvuze hejuru aha.

Ikiruhuko ni ngombwa

Ikiruhuko ni ngombwa

Ikindi rero ni ikiruhuko gihagije, nibura amasaha umunani yo kuryama ku munsi, kandi imyitozo ngororangingo ihoraho  nayo ni ingenzi.

 

Ishyizwe mu kinyarwanda na

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM