Amakuru

Gihembe : Mu nkambi y’abanyekongo hangijwe ibiyobyabwenge bya miliyoni 23

Tariki ya 25 Mutarama 2017, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibanze zangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 23 byafatiwe mu nkambi ya Gihembe icumbikiyekongo .
Iyi nkambi icumbikiye impunzi ibihumbi 12. 698 niyo yabereyemo kwangiza ibi biyobyabwenge no gushishikariza abayirimo n’abayituriye kwirinda gukoresha, gukwirakwiza no gucuruza ibi bintu byiganjemo cyane cyane inzoga zisindisha bikomeye zitemewe mu Rwanda.
Izi mpunzi n’abaturiye iyi nkambi basobanuriwe amategeko y’u Rwanda ahana gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge, biherekezwa n’ igifungo kigera ku myaka itatu ku muntu ubifatiwemo.
Iki gihano umwaka ushize kikaba cyarakemanzwe kuba gito n’inzego zitandukanye zirebana n’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

gicumbi

Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi
Izi nzoga zose zambuka zivuye muri Uganda maze aha mu nkambi zigahishirwa kuko nta muntu uba ahakekera kuba indiri y’ibi biyobyabwenge.
Uhagarariye urwego rwa Police ndetse n’uwingabo babwiye abaturage n’impunzi ko izi nzego ziri maso kandi zizakomeza gutahura no gushyikiriza ubutabera abafatirwa muri ibi bikorwa bose.

Maj Donat Bikaga uhagarariye Ingabo muri Gicumbi avuga ko nubwo iyi ari inkambi y’impunzi , abayiorimo bagomba kumenya ko uw’ariwe wese uri ku butaka bw’igihugu yubahiriza amategeko akigenga.
Ati, “ Gusa mumenye ko yaba umunyarwanda cyangwa impunzi ibiyobyabwenge bihungabanya umudendezo, mureke dufatanye kubirwanya.”
Benihirwe Charlotte, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza, yababwiye ko ikibabaje ari uko usanga ababirangura batabinywa ahubwo babiha abaturage babinywa bikabica nabi.
Ati “Mu nkambi, igihugu cyabakiriye mugomba kugendera ku mategeko yacyo. Kandi n’abana banyu barahangirikira, nimwerekane abo babicuruza tubikumire.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM