Amakipe atandatu ahenze kurusha andi hagendewe ku bakinnyi (effectif) afite, nk’uko bigaragazwa n’urubuga yahoo.fr, arimo atatu ni ayo mu Umujyi wa Londres, abiri ni ay’i Madrid nayo imwe ni iy’i Barcelone. N’ubwo nta kipe y’i Manchester igaragaragaramo, ubu Manchester United niyo iyoboye izindi mu makipe yinjije amafaranga menshi, ariko ku bijyanye n’abakinnyi ifite, ntigaragara muri uru rutonde
Ikipe ya gatandatu ni Arsenal yo mu Umujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza. Ikipe ya Arsène Wenger, yerekana muri ibi bihe ko ifite aho ishaka kugana, nyuma y’uko yakomeje kugenda itagaragara ku isoko.
Mu myaka mike ishize nibwo yavuye mu iroro, maze igura abakinnyi batatu bakomeye (Mezut Ozil; Alexis Sanchez na Granit Xhaka), ibi byatumye agaciro k’iyi kipe kazamuka cyane, dore ko n’abo yagiye igura bakiri abana ikabarereramu ishuri ryayo (Theo Walcott; Aaron Ramsey; Hector Bellerin; ….)bagaragaza ko bakuze, bagwiza ubunararibonye ubu babaye abakinnyi bakomeye kandi bahenze. Ibi rero bizamura The Gunners bikayiha agaciro k’amayero miliyoni 660.
Ikipe ya gatanu ni Chelsea. Yo ibarirwa miliyoni 682 z’amayero Iyi kipe, kandi izwi ku kazina ka The Blues, nayo ibarizwa i Londres mu gihugu cy’u Bwongereza. Kugira ngo ageze iyi kipe aho igeze, Roman Abromovitch, ahita mo gushora miliyoni nyinshi z’amayero, nk’uko aherutse kubigenza agura Pedro; David Luiz; N’Golo Kanté; …..
Mu kwezi kwa Ukwakira mu mwaka wa 2016, umutungu w’uyu mugabo wabarirwaga muri miliyari 8.5 z’amadolari ya Amerika, bikamugira uwa 15 uhezwe mu Burusiya, akaba n’uwa 157 mu baherwe bo ku isi.
Ikipe ya kane Atlético Madrid. Nayo ibarurirwa mu mayero miliyoni 696 z’amayero. Iyi kipe ifite uburyo bwihariye igura mo abakinnyi, ariko kandi ikagira n’ishuri ryigisha umupira w’amaguru ribazamura cyane. Nyuma yo kuzamura ba rutahizamu bakomeye nka Fernando Torres; Radamel Falcao; Diego Costa cyangwa Sergio Aguerro; ubu ugezweho amakipe y’i Burayi arimo arwanira ni Antoine Griezmann.
Les Colchoneros nk’uko bayita, ni ikipe yiyubatse ihinduka igihangange ku mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya Tottenham niyo iza ku mwanya wa gatatu, ikabarurirwa muri miliyoni 696 z’amayero. Iyi kipe itunze abakinnyi babanza mu mu kibuga bniganje mo abahanga, kandi kuri mwanya, nta ntawabigira impaka. Muri bo twavuga nka Kane; Lamela; Son; Eriksen; Ali; Walker,…. Aba ni abakinnyi bakiri bato kandi bakuza impano; bityo Spurs ikazamura igiciro umuntu agendeye ku bakinnyi ifite.
Ikipe ya kabiri ni Real Madrid. Iyi kipe ifite akabyiniriro ka Galactiques kuko buri gihe iba ifite umukinnyi urusha abandi ubustare kuri iyi si, kugira ngo yubakwe igere aho iri ubu, byatwaye Perezida wayo Florentino Perez, akayabo ka miliyoni 635 z’amayero, none ubu iyo kipe ifite igiciro hagendewe ku bakinnyi ifite, cya miliyoni 921 z’amayero.
Ishuri ryayo ryigisha umupira w’amaguru muri9 iyi myaka ryarayitengushye, ritanga umusaruro ugerwa ku mashyi, n’ubwo muri iyi myaka mike ishize hari abana bariva mo batangiye kwinjira muri 11 babanza mu ikipe ya Zinedine Zidane.
Ikipe iri ku mwanya wa mbere ni Fc Barcelone, ibarirwa agaciro ka miliyari irenga y’amayero. Iyi kipe yigeze kuyobora umupira w’amaguru w’i Burayi mu myaka ya za 2010, yazamuwe cyane na “La Masia” ishuri ryayo ryigisha umupira w’amaguru ryayihaye abakinnyi bayigiriye akamaro cyane. Ikindi kizamura iyi kipe ni abakinnyi bayo basa n’abaguzwe make cyngwa ubusa, ubu bakaba baririrwa agaciro kari hejuru cyane. Nka Lionnel Messi yaje muri iyi kipe ari umwana muto, bivuga ko ntacyo yaguzwe, ariko ubu arbarirwa aagciro ka miliyoni 170.5 z’amayero; Neymar bivugwa ko yaje aguzwe mliyoni ziri munsi gato ya 100 z’mayero ubu arabarirwa agaciro ka miliyoni 246.8 z’amayero.
Uru ni urugero rwiza rw’ikipe yahiriwe muri iki kinyejana cya 21.

TOPSHOT – Barcelona’s Argentinian forward Lionel Messi (L) celebrates with Barcelona’s Brazilian forward Neymar after scoring during the Spanish league football match Villarreal CF vs FC Barcelona at El Madrigal stadium in Vila-real on January 8, 2017. / AFP / JOSE JORDAN (Photo credit should read JOSE JORDAN/AFP/Getty Images)
- J.