Tariki ya 26 Mutarama 2017, inzu 20 z’ubucuruzi mu murenge wa Kabarore ku muhanda Kigali-Nyagatare, mu Karere ka Gatsibo, zafunzwe imiryango bitewe no kutubahiriza amabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere.
Iki gikorwa cyakozwe mu gikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore hamwe n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore buvuga ko hashize amezi arenga arindwi basabye abakorera muri izo nzu kuhakorera isuku, bakaharimbisha bagashyira amapave imbere y’amazu yabo ariko ababa bacuruzi ntibabyubahirije ikaba ariyo mpamvu babafungiye.
Murego Richard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore, Murego Richard abisobanura agir ati, “ni amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’Akarere!,bamwe barabikoze abandi baterera agati mu ryinyo niyo mpavu bafungiwe imiryango kugira ngo nabo bihutire gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.”
Akomeza avuga ko utazashyira mu bikorwa ayo mabwiriza azacibwa amande y’ibihumbi 10 nkuko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo. Uzakomeza kunangira we azafungirwa burundu.

Bamwe mu baturage bakorera imirimo y’ubucuruzi muri aya mazu ntibakozwa iyi gahunda yo gusukura aho bakorera,bavuga ko nta mikoro bafite bitewe n’uko ubucuruzi bakora buciriritse.
Umwe muribo agira ati, “Iyi nzu nkoreramo ni iyanjye bwite niyubakiye bimvunnye nyicururizamo nkanayituramo, ubwo se nibafungira umuryango nzatungwa n’iki kandi aribyo byaribintungiye abana.”
Abandi batandukanye bakorera muri ayo mazu y’ubucuruzi bahamya ko amabwiriza yo kurimbisha aho bacururiza ari cyiza ariko amazu bakoreramo barayakodesha nibo badakurikiza ayo mabwiriza ngo baharimbishe.
Kagaba Emanuel, umwezi.net
