Afurika

Huye : Hatangijwe imirimo yo kubaka umudugudu ntangarugero

Mu murenge wa Simbi,Akagali ka Kabusanza, niho ahatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umudugudu ntangarugero .
Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’abakozi ba leta n’Umurimo, Ubuyobozi bw’Ingabo ku rwego rw’Intara n’Akarere ka Huye, ubuyobozi bw’Aarere ka Huye, abafatanyabikorwa batandukanye, ndetse n’izindi nzego zitandukanye zikorana n’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, agira ati, “ umudugudu ntangarugero wa Kabusanza uzaba ugizwe n’inzu eshanu, buri nzu imwe ikazaturwamo n’imiryango ine (4 familles). Ni umudugudu uzaba ufite ibikorwa remezo byose nk’ irerero, hakubakwa ibiraro rusange bizafasha abatishoboye mu kubabonera amata.”

abayobozi

Abayobozi mu gikorwa cyo  gutangiza umudugudu
Mu gihe amashaynyarazi asanzwe ataragera muri uyu mudugudu, umuyobozi w’Akarere avuga ko bazaba bakoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kandi ko hari igice kizajyamo ishuri ry’imyuga, rigakora nk’agakiriro, aho abana batuye muri uyu mudugudu bazabona uko biga imyuga itandukanye. Muri aka gace kandi hazubakwa ivuriro(poste de santé) rizafasha abaturiye aho kubona ubuvuzi vuba.

Uyu mudugudu ngo ni umudugudu ugomba gufasha abantu kubona uko babaho neza ku ko ibikorwa remezo byose bizaba bibegerejwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, asaba abaturage kugira uruhare muri ibi bikorwa, abaturage bakava mu manegeka bakaza gutura muri uyu mudugudu. Ashimira abafatanyabikorwa biyemeje kuzagira uruhare muri iyi myubakire y’uyu mudugudu kandi ko Akarere kazihatira cyane kuzamura imibereho y’abazatura muri uyu mudugudu, ndetse n’abazawutura iruhande.
Ministre w’abakozi ba leta n’Umurimo,Uwizeye Judith, agaragaza ko kubakira abaturage ibikorwa by’amajyambere bigaragaza agaciro ubuyobozi bw’igihugu buha abanyarwanda.

umudugudu

Ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu
Ati, “Iyi gahunda yo gutuza abantu mu midugudu y’ikitegererezo ni gahunda Leta ishyizemo imbaraga kugira ango abanyarwanda barusheho kwegerezwa ibikorwa remezo bibafasha mu mibereho yabo myiza.”
Akomeza asaba abaturage kurangwa n’ishyaka ryo gutura aheza, yibutsa ko uyu mudugudu nta muturage n’umwe uwuhejwemo, abasaba kudatura mu manegeka ko ahubwo bakwiye kwegera ibikorwa remezo begerejwe ahatunganyijwe, by’umwihariko kuri uyu mudugudu mwiza w’ikitegererezo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM