Amakuru

Ruhango : Ibikorwa cyo kubaka IDP Model Village byatangijwe

Mu Karere ka Ruhango hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’ikitegererezo wa Kigabiro uherereye mu mudugudu wa Bugarura, Akagali ka Bweramvura umurenge wa Kinihira.
Iki gikorwa cyaranzwe n’umuganda wo gupima no gusiza ibibanza ahazubakwa amazu ane, azacumbikira imiryango 16, buri nzu ikazaturwamo n’imiryango ine.
Nyuma y’umuganda, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi F.Xavier, yabwiye abaturage ko uyu muganda ari uwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu.

map ruhango
Agira ati “Tuje kubabwira ko ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bitangijwe ku mugaragaro kandi ko Urwego rw’Inkeragutabara ari rwo ruzawubaka, imirimo ikazatangira mu cyumweru kiri imbere.”
Akomeza akangurira abaturage gufatanya na bo mu kubagezaho ibikoresho bikenewe no gukora imirimo yindi bazaba babakeneyemo, bityo na bo bakaba bazahabona imirimo kandi ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bizatwara amafaranga akabakaba miriyoni magana atanu ukaba uzatuzwamo imiryango igera kuri 320.
Akangurira abazahabona akazi n’abahawe ingurane z’ibyabo byangijwe kuzigama kugira ngo amafaranga babonye cyangwa ayo bazahembwa atazabapfira ubusa buri wese azaharanire gukuramo akantu kazamwubaka mu buzima mu gihe kiri imbre.
Umuyobozi w’Akarere, agaruka no ku butumwa bukangurira abatuye mu manegeka kuva ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga by’umwihariko ko abatuye mu mudugudu wa Gihororo hafi y’amasangano y’umugezi wa Nyabarongo n’uwa Kiryango aho mu gihe cy’imvura bagiye bazengurukwa n’amazi bikagorana kubatabara ari bo ba mbere basabwa gutura muri uyu mudugudu.
Abaturage ba Bweramvura bavuga ko bishimira ko ibikorwa byo gutunganya uyu mudugudu byatangiye kubazanira impinduka nziza mu mibereho yabo.

Ruhango

Abayobozi ba Ruhango mu muganda
Hitimana François atuye mu mudugudu wa Gahororo, Akagali ka Bweramvura. Avuga ko abaturage b’umurenge wa Kinihira bishimiye cyane igikorwa cyo kubaka uyu mudugudu cyane imirimo yatangiye gukorwa yazanye impinduka mu buzima n’imibereho yabo.
Agira ati, ubusanzwe umukozi wa nyakabyizi yajyaga ahembwa amafaranga 600 ku munsi, ariko ngo abatunganya imihanda yo muri uyu mudugudu bahembwa 1200 ku munsi. Ibi ngo batuma babasha gukemura ibibazo byinshi mu ngo zabo.
Akomeza avuga ko indi nyungu babonamo ari iyo kuba iki gikorwa cyarabatoje gukora amasaha menshi ugereranyije n’ayo bari basanzwe bakora kandi ngo gukorera hamwe byabafashije kubona umwanya kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gihindura imikorere mu buhinzi, ubworozi, n’ibindi byinshi, abafite ubunararibonye bakagira bagenzi babo inama.
Gakumba Fideli na we atuye mu mudugudu wa Gihororo muri Bweramvura, akaba ari umufundi.
Avuga ko gutura mu mudugudu w’ikitegererezo urimo ibikorwa remezo nk’ibyo babwirwa ntako bisa. Kuri we nk’umufundi yiteguye kujya mu gakiriro, akaba yizeye ko bizamufasha kwihuta mu iterambere.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM