Ibi ni ibivugwa na bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinda y’urugaga ruhuje abagore b’abakene baharanira iterambere (Poor Womens developement Network-Réseaux de développement des Femmes pauvres).
Umuhuzabikorwa w’uru rugaga, Madamu Mukantabana Crescence,Uru rugaga rufite icyicaro mu Kagari ka Ngarama, Umurenge wa Kinyinya, Umudugudu wa Birembo , Akarere ka Gasabo. avuga ko uru rugaga rufite abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 3000 baturuka ku miryango y’abagore 50, ukaba ufite intego yo kongerera umugore ubushobozi kugirango babe umusemburo w’iterambere ry’ingo.
Agira ati, “tubaha amahugurwa yimbitse muri urwo rwego tukanabafasha gukorera mu matsinda aganisha kwibumbira mu makoperative tukanabahuza n’ibigo byoroheje by’imari (microfinances) kandi ibyo byose bigakorwa binyuze mu mugoroba w’ababyeyi kuko uramutse utawugiyemo umuntu nta makuru yabona ajyanye n’uko yakwiteza imbere, gutyo bakamenya ko umugore atagomba kuba umuzigo w’umugabo.”
Ashimangira ko abantu bose badashobora kumvira rimwe ubu bukangurambaga ariko ko bazakomeza kubukora kandi bizeye umusaruro.
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kimisagara, bavuga ko bafite iterambere bamaze kugeraho babikesha amahugurwa n’ubujaynama bahawe n’urugaga rubahuje urugero nko kuba bashobora kwishyurira mituweli abagize imiryango yabo,kuriha amafaranga y’ishuli hamwe no kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya bakaba bafite aho gukorera.”
Umwe muribo atanga ubuhamya ko hari impinduka nini kuri buri munyamuryango.
Mukantabana Cresence, Presidente wa JADF Nyarugenge
Agira ati, “Nkanjye ntaraza mu rugaga ,nari mfite ubukene. ariko nyuma yo kwifatanya n’abandi kwiga naje kwegera bagenzi bangira inama none ubu maze kwiteza imbere mu buryo bugaragara, abana banjye bariga neza mbasha kwishyura amafaranga y ibikoresho bitangoye kandi no mu rugo ntunze urugo rwanjye nta mbogamizi.”
Akomeza avuga ko uretse kwigishwa kwiteza imbere, hari no kugira isuku ku mubiri no rugo,gukora akarima k’igikoni aho ushobora gusoroma imboga zitandukanye, kwirinda amakimbirane no kubana neza n’abaturanyi ibyo bakabitozwa binyuze mu kagoroba k’ababyeyi.
Mukantabana Crescence, ni umugore witeje imbere kandi agafasha n’abandi kwizamura mw’iterambere. Kuva mu mwaka wa 1986, yakoze mu miryango itandukanye iharanira iterambere ry’umugore (Mouvements féminines), kugeza uyu ubu ni umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’abagore b’abakene baharanira iterambere ( Poor Womens developpement Network (Réseaux de Développemet des Femmes pauvres), akaba na Perezida w’Ihurirory’ abafatanyabikorwa mw’iterambere mu Karere ka Nyarugenge (JADF-Nyarugenge).
Kagaba Emmanuel, umwezi.net



