Amakuru

Nyagatare: Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari ivuguruye 2016/2017

Mu nama rusange y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017 yari iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere w’Agateganyo, Shema Emmanuel yemeje ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye y’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017.

Iyi i ngengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 15.464.631.589 yiyongereyeho 283.276.993 ni ukuvuga 2% by’ingengo y’imari y’umwaka yari yemejwe ya  15.181.354,596 bitewe n’impano hamwe n’inkunga zigenewe ibikorwa remezo n’imishinga igamije guteza imbere abaturage.

nyagatare

Abayobozi basinya ku ngengo y’imari

Iyi ngengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Nyagatare yatowe n’abajyanama 25 bose bari bitabiriye inama kuri 28 bagize Inama Njyanama y’Akarere

Impinduka mu ngengo y’imari y’umwaka kandi yatewe n’ibikorwa bimwe nko gutera inkunga ikipe y’Akarere ya SUNRISE FC yiyongereyeho miliyoni 30 nyuma y’uko iyi kipe yeguriwe Akarere ka Nyagatare mu kwezi kwa Kanama 2016.

Iyi ngengo y’imari yatowe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 15.464.631.589 izakoreshwa ahanini mu bikorwa remezo by’imihanda, amazi, amashanyarazi, kwita ku baturage batishoboye ndetse n’imishinga y’abaturage igamije iterambere rusange, guhemba abakozi no kubafasha mu butumwa bw’akazi ikaba igizwe n’amafaranga azava mu misoro angana na 963,050,693 avuye kuri 920.050.693 andi akaba azava muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

1 Comment

1 Comment

  1. Web Hosting

    May 14, 2017 at 6:06 am

    Icyakora, hari n’Abajyanama bajya mu Nama Njyanama hashingiwe ku nshingano bafite mu nzego zihariye zishyirwaho n’itegeko cyangwa bagenwa n’Itegeko. Manda y’abajyanama bajya mu Nama Njyanama y’Akarere kubera inzego zihariye bahagarariye irangira iyo uwo mujyanama atakiri kuri uwo mwanya.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM