Ikigo cy’ubucuruzi gishinzwe ubwikorezi, RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) cyatangiye ku mugaragaro nyuma y’amezi arindwi gikora, kuko cyatangije nyuma y’iseswa rya ONATRACOM. Muri iyi company, Leta ifitemo 52%, naho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu mu Rwanda, RFTC.
Ngizo bisi (Bus) nshya zitangiye gutwara abagenzi
Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Ritco, Robert Muhizi, avuga ko hari icyizere ku bagenzi kuko RITCO izasohoza neza inshingano zari zarananiye ONATRACOM.
Agira ati “Turashaka kugeza kuri baturarwanda serivisi zo gutwara abantu, ariko bikaba mu buryo burambye, twunguka, kandi abanyarwanda bari hirya mu cyaro tukabageraho, tukabageza mu mujyi ku buryo batazaba mu bwigunge. »
Akomeza avuga ko Yavuze ko iki kigo cyatangiye gikora by’agateganyo cyifashishije bus 22 na Coaster 30 cyasigiwe na Onatracom, kikaza no gutumiza izindi modoka nshya.
Col.Twahirwa na Ministri Nzahabwanimana
Mu cyiciro kibanza bazanye imodoka nini 20, izindi zisaga 30 zizagera mu Rwanda ku itariki 15 Werurwe. Iki kigo kandi kizaha akazi abakozi 200. Ritco ivuga ko ikeneye imodoka 165 zizagurwa muri iri shoramari, zikazaba zabonetse mu myaka ibiri.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Alexis Nzahabwanimana, avuga ko ko hari icyizere ko RITCO izakora yunguka,ikintu cyabuze muri Onatracom ku buryo imodoka yapfaga icyuma kikavanwa mu yindi.
Agira ati, “Ni ngombwa kandi kugira ubunyamwuga mu gucunga mu buryo bwa tekiniki izi modoka, kugira ngo twirinde amakosa nk’aya kera. Ubungubu turavuga ngo imwe yikube kabiri.Leta kandi ifite gahunda yo gutunganya imihanda yo mu cyaro ngo izi modoka zijye zica ahantu hatunganye, ndetse hari imishinga yo kubaka imihanda ya kaburimbo ifite agaciro gasaga miliyari 2.”
Abayobozi bitab iriye umuhango
Akomeza avuga ko izi modoka zihari zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 54, ariko 30 ziri mu nzira zo zishobora gutwara 62 icyarimwe. Zizakoresha kandi ikoranabuhanga rituma abazishinzwe babona aho zigeze n’abagenzi bazirimo.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net



