Amakuru

Kwitegereza ibyaremwe tubyitondeye bishobora gutuma tumenya byinshi

Agasimba kihariye bita akanyenyeri, gafite urugingo rwagereranywa n’itara. Urwo rugingo rutwikiriwe n’amagaragamba  atuma urumuri rwako rwiyongera. “ Itara ry’agasimba bita inyenyeri”

Abashakashatsi bavumbuye ko amagaragamba ari ku rugingo rwaka rw’udusimba two mu bwoko bw’akanyenyeri aba ameze nk’afite imiguno mbese nk’uko batondeka amabati cyangwa cyangwa amategura ku gisenge.

agasimba

Amagaragamba atuma urumuri rwako rwiyongera

Aho amagaragamba abiri ahuriye haba hfite umubyimba utageze no kuri kimwe cya makumbyabiri cy’umubyimba w’agasatsi k’umuntu. Nyamara uwo mubyimba niwo utuma urumuri rw;urwo rugingo rwiyongeraho hafi 50 ku ijana by’urumuri rwari kugira, iyo amagaragamba yarwo aza kuba aringaniye.

Kugirango abahanga mubya siyanzi barebe niba ibyo bishoboka , bafashe tumwe muri utwo dutara maze baduha ubuso bw’inyuma butarinaniye busa n’ubufite imiguno.

Urumuri rw;utwo dutara twiyogereyeho 55 ku ijana. Umuhannga mubya fiziki (Physique) witwa Annick Bay, yaravuze ati, “ikintu cy’ingenzi cyane dukuye muri ubu bushakashatsi, ni uko kwitegereza ibyaremwe tubyitondeye bishobora gutuma tumenya byinshi.”

Kagaba Emmanuel, (source: Reveillez-vous)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM