Bamwe mu bantu bajya bikeka ibyaha cyangwa bakatiwe, bajya batoroka ubutabera, bagakurikirana imanza zabo bari mu bihugu bituranye n’u Rwanda, cyangwa bagatoroka Gereza bafungiyemo. Kimwe muri ibyo bihugu bakunze kwerekeza mo ni Uganda, iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, ariko kubera ubufatanye buri hagati y’ibihugu mu gukumira ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka, abenshi muri bo bakunze gufatwa.
Ni muri urwo rwego rero Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, bakirwa kuwa 21 Gashyantare 2017, ku mupaka wa Gatuna.
Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka 31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka, bakaba baherutse gufatwa na Polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye, nyuma y’impapuro zo kubata muri yombi zatanzwe na Interpol Kigali bisabwe n’u Rwanda.
Ndimubanzi yakatiwe burundu n’urukiko gacaca rwo mu mudugudu wa Tovu, mu murenge wa Kiyombe ho mu karere ka Gatsibo nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubunyamaswa yahakoreye, aza gutoroka Gereza ya Nsinda muri Gashyantare 2012, nyuma y’imyaka itatu gusa yari amazemo, afatirwa ahitwa Cyenkwasi mu karere ka Kiboga ,aho yari amaze imyaka 6 yarihinduye umupagasi.
Ndikuryayo Valence we, akaba yashakishwaga kubera icyaha cyo kwigana no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka yakoresheje mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, aza gufatirwa mu karere ka Mubende aho yabaga kuva yahunga.
Kuri iki gikorwa, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badegeavuga ko nyuma y’itoroka ry’aba bagabo, biciye mu itumanaho rya I-24/7 , Interpol Kigali yasohoye impapuro zo kubata muri yombi, zishyikirizwa ibihugu byose bigize Interpol uko ari 190.
arashima igikorwa cya Polisi ya Uganda agira ati “Birakomeza ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse na Polisi zabyo .”
Iki gikorwa kibaye habura iminsi ibiri ngo habe inama hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, igomba kubera i Kigali kuwa 24 Gashyantare, igamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati yazo cyane cyane mu kurwanya ibyaha hibandwa ku byambukiranya imipaka.

