Amakuru

Mu Ntara y’Amajyepfo abagabo 17% nibo basiramuye gusa

Mu nama yahuje abakozi batandukanye bafite ubuzima mu nshingano zabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, n’abakozi b’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu n’ubuzima (HDI), hagaragajwe imbogamizi y’abagabo batitabira kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo kandi bifite akamaro kanini ku isuku no kwirinda indwara zitandukanye.

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima (Health Development Inititative-HDI) kivuga  ko abagabo bagera kuri 17% gusa aribo bamaze kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo,naho Umujyi wa Kigali  ukaba ariwo uza ku isonga kuko ufite abagera  50% basiramuye.

intara y'amajyepho

HDI yavuze ko abagabo basiramuye mu Ntara y’Amajyepfo ari 17% gusa, iy’Amajyaruguru ikagira 19%, iy’Iburasirazuba ikagira 27%, iy’Uburengerazuba ikagira 40%, naho Umujyi wa Kigali ukagira 50%.

Havugimana Cassien, Umuyobozi  ushinzwe ubushakashatsi, isuzuma n’ikurikiranabikorwa muri HDI, avuga ko  umubare w’abagabo basiramuye mu Ntara y’Amajyepfo ukiri hasi cyane ugereranije n’uwo mu zindi Ntara.

Agira ati, kwisiramuza ni  ingenzi kuko uwabikoze aba afite amahirwe menshi yo kutandura Virisi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari nayo mpamvu bifuza ko imibare izamuka kugira ngo ingamba zo  gukumira ubwandu bushya zibashe gushyirwa mu bikorwa neza.

Agira  ati “Murebye imibare y’abantu bamaze kwisiramuza mu zindi ntara zose z’igihugu murasanga iyi ntara  y’Amajyepfo  yitabira iki gikorwa gahoro .”

siramu

Usanase Marie Louise , Umukozi mu kigo nderabuzima cya Kabgayi, avuga ko  kutagira abaganga babifitiye ubumenyi n’ibikoresho bike, ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma iyi mibare irushaho kuba mikeya,kuko  n’abaganga bari bahari bagiye bahindurirwa imirimo ku buryo  ababasimbuye nta bumenyi bwihariye bafite ku gusiramura.

Ati, “Muri iyi mibare urubyiruko nirwo rwinshi rwitabira igikorwa cyo gusiramurwa, umubare w’abagabo ni muto cyane.”

Kayiranga Innocent, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, avuga ko nabwo kuba n’iyi mibare ya 17% iriho byatewe n’umusanzu ingabo z’igihugu zatanze, urimo kwegereza ubuvuzi abaturage mu gikorwa cya ‘Army week’.

Ati “Indwara ya Malariya niyo iza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abaturage benshi ku isi, ku mwanya wa kabiri hakurikiraho indwara ya SIDA, twifuza ko abagabo babyitabira cyane kugira ngo tugabanye ubu bwandu.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM