Imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017 y’Akarere ka Gatsibo ubu igeze mu gihembwe cya 3 ishyirwa mu bikorwa dore ko igomba kuba yesejwe bitarenze ukwezi kwa gatandatu 2017.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ,avuga ko mu izina ry’abaturage b’Akarere ka Gatsibo yasinyanye imihigo 61 na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda iri mu nkingi y’ubukungu,imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Gashyantare 2017,Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze Ingabire Assumpta ari kumwe n’itsinda ayoboye bakoreye ubugenzuzi bw’iminsi 2 Akarere ka Gatsibo ku mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 bagamije kurebera hamwe aho Akarere kageze kayesa,ubu bugenzuzi buzafasha Akarere kumenya uko imihigo ihagaze muri iki gihe kugirango hongerwe imbaraga aho zitari.
Ingabire Assumpta, yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugenzura imihigo ko ubugenzuzi bukorwa mu bice 2 birimo kureba mu mpapuro no kujya kureba ibikorwa aho biri mu mirenge igize Akarere.
Gasana Richard, Meya wa Gatsibo
Mu izina ry’abakozi b’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi w’igenamigambi mu karere Mugiraneza David , avuga ko ubu bugenzuzi bwababereye ingirakamaro kandi avuga ko imihigo yagaragaye ko ikiri hasi igiye gushyirwaho imbaraga nyinshi kugira ngo yeswe kandi ku gihe.
Kagaba Emmanuel


